Mineduc isanga guhozwa ku nkeke biri mu bituma abana bata ishuri

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 13 Nzeri 2018 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’uburezi ivuga ko bamwe mu banyeshuri bata ishuri kubera abarimu babirukanira amakosa adakwiye, igasaba ko habaho ubufatanye bw’ababyeyi n’abarezi mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’abacikiriza amasomo.

Imibare y’agateganyo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu gihugu hose, muri uyu mwaka abana 6% bataye ishuri. Mu mashuri yisumbuye abritaye ni 4%.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzura ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uku guta ishuri kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Gusa zimwe mu mpamvu zigarukwaho zirimo ibibazo byo mu miryango, kuba ababyeyi bohereza abana mu yindi mirimo cyangwa ibyemezo bamwe mu bayobozi b’ishuri bafata.

Munyakazi yakomeje agira ati “Muri ibyo byemezo harimo nk’ibihano bya hato na hato, kubahoza ku nkeke babirukana, rimwe na rimwe ukareba n’icyo babirukaniye ukabona ari ikintu kitari gikwiye kwirukanirwa wenda hari kubaho uburyo bwo gukorana n’ababyeyi bigakemuka.”

“Ibi rero ni bimwe mu bituma abana bazinukwa ishuri ugasanga babaye inzererezi.”

Umwe mu bayobozi b’ikigo cy’amashuri abanza n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu Karere ka Karongi utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko ahanini abana bata ishuri kubera amakimbirane yo mu miryango n’uburyo umwana yigishwa.

Yakomeje agira ati “Niba umwana ataha akaburara cyangwa iwabo bakarara mu ntonganya, niba agera ku ishuri mwarimu akamwuka inabi, uwo mwana ntazakomeza kwiga, azarivamo. Igisubizo gishakirwe hagati y’ababyeyi n’abarezi.”

Umubyeyi witwa Nyirigira David wo mu Karere ka Rwamagana, we avuga ko hari ababyeyi bamwe badohotse ku nshingano bityo abana ntibashishikarire kwiga.

Ati “Hari umwana wanga kwiga agahitamo kuba inzererezi tujya tubabona bahagaze mu muhanda bambaye imyenda y’ishuri mu gihe abo bigana bari mu masomo. Igitsure cy’umubyeyi ubona ko cyagabanutse’’

Ubwo yasuraga abaturage b’Akarere ka Rubavu muri Werurwe 2016, Perezida Kagame yavuze ko ababyeyi bohereza abana babo mu mirimo itabakwiye n’abayobozi batagira icyo bakora ngo abana bataye ishuri barisubiremo, bakwiye kubihanirwa.

Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana no gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru wabaye muri Werurwe 2016.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza