Mineduc ikeneye asaga miliyari yo kwishyura abasimbura abarimu bagiye mu kiruhuko cyo kubyara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Gicurasi 2019 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yatangaje ko ikeneye ingengo y’imari ya miliyari 1.3 Frw buri mwaka yo kwishyura abasimbura abarimu bajya mu kiruhuko cyo kubyara.

Kuba mu ngengo y’imari ayo mafaranga atabamo, bituma ibigo by’amashuri byishakamo ibisubizo bikishyura ababa basimbuye abarimu bagiye mu kiruhuko cyo kubyara.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko buri mwaka nibura abarimu 4320 mu mashuri abanza n’abarimu 2880 mu mashuri yisumbuye bajya mu kiruhuko cyo kubyara, aho bemerewe guhembwa umushahara wabo wose mu gihe cy’amezi atatu.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kabilizi B mu karere ka Ngoma, Félicité Musabyimana yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko kutagira ingengo y’imari yihariye yishyura abasimbuye abarimu bagiye mu kiruhuko cyo kubyara biremerera ibigo by’amashuri.

Yagize ati “Abasimbura b’abarimu bakwiriye guhabwa agaciro kuko abanyeshuri ntabwo bamara amezi atatu batiga, byaba ari igihe kinini.”

Yavuze ko birushaho kuba bibi iyo nk’abarimu barenze umwe bagiye mu kiruhuko kandi ibigo ari byo bigomba kubiyishyurira.

Mu cyumweru gishize ubwo yari imbere ya Komisiyo y’abadepite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura yasabye ubuvugizi kugira ngo mu ngengo y’imari itaha ayo mafaranga yishyura abasimbura abarimu azashyirwemo.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko nibura dukeneye miliyari 1.3 Frw ngo tubashe kwishyura abasimbura abarimu bagiye mu kiruhuko cyo kubyara mu gihugu hose. Abo basimbura bahabwa amasezerano y’amezi atatu.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Politiki yo kwegereza ubushobozi abaturage mu by’imari, Jonathan Nzayikorera yavuze ko bagiye gushakisha uburyo bwo gukemura icyo kizabo.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu 2017, mu mashuri abanza hari abarimu 41,573 barimo abagore 22,675 mu gihe mu mashuri yisumbuye hari abarimu 21,990 barimo abagore 5,984.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasabye ubuvugizi kugira ngo mu ngengo y’imari itaha ayo mafaranga yishyura abasimbura abarimu azashyirwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza