00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINECOFIN yasabwe ibisobanuro ku ikoranabuhanga rimaze gutwara miliyari 21 Frw rikaba rikirimo ibibazo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yasobanuje byimbitse Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku ikoranabuhanga rya IFMIS rimaze gutangwaho miliyari 21 Frw ariko rikaba rikigaragaramo ibibazo.

Integrated Financial Management Information & System (IFMIS) ni uburyo ibigo n’inzego za Leta bikoresha bigaragaza amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’imari hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikoreshwa mu igenamigambi, icungamutungo, kwishyura, gukora inyigo, gutanga raporo, ubugenzuzi n’ibindi.

Yatangiye gutezwa imbere mu 2002, mu 2010 aba ari bwo ishyirwa mu bikorwa, inatangira gukoreshwa ku bufatanye na Sosiyete ya E-Tools.

Mu 2014 hakozwe amavugurura kubera ibibazo byayigaragaragamo biturutse ku kuba E-Tools yayitangagamo ubufasha yari iy’abanyamahanga.

Hatangijwe indi system, itangira gushyirwa mu bikorwa mu 2016 ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020 yagaragaje ko IFMIS yashowemo amafaranga menshi. Ni miliyari 21 Frw.

Ku wa 27 Nzeri 2021 ni bwo PAC yari yatumije Minecofin ngo itange ibisobanuro kuri iyo micungire mibi y’imari yagaragaye.

Umuhuzabikorwa wa IFMIS, Mukwende Placide, yasobanuye ko amafaranga yakoreshejwe mu cyiciro cya mbere “bitavugwa ko yapfuye ubusa” kuko yafashije guha igihugu system y’ikoranabuhanga mu myaka itandatu.

Bijyanye n’uko hari ibice by’igihugu bitari byageramo internet ikora neza muri iyo myaka, ngo hari amafaranga yakoreshejwe hahugurwa abakozi b’imirenge kugira ngo bashobore gukoresha ubundi buryo bwunganira iyo gahunda.

Mukwende yagize ati “Amafaranga yakoreshejwe icyo gihe arimo miliyoni 700 Frw yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru, yakoreshejwe mu guhugura abakozi b’imirenge kugira ngo bakoreshe system ya SEES. Yari system yoroshye cyane gukoresha bitewe n’uko ubushobozi bwari ku mirenge icyo gihe bwari bukeya.”

“System ya IFMIS imaze kuboneka ifite n’ubushobozi buhagije, imirenge yose, ibigo nderabuzima, ambasade n’imishinga yose ya Leta twabizanyemo ku buryo twavuye ku bigo n’inzego 174 tukagera ku birenga 1200.”

Abadepite bagaragaje ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bemeza ko ayo mafaranga yakoreshejwe nabi.

PAC yasobanuje Minecofin uko inyigo ya IFMIS yakozwe kuko uburyo yakoreshaga mbere bwahinduwe amakuru amwe akaza atuzuye ndetse bikagaragara ko hari modules zitari muri iyo system.

Mukwende yasubije ko ibibazo bya modules bigenda biva mu nzira ku buryo ibisigaye hari gukorwa ibiganiro n’abaterankunga ngo nabyo bikemurwe. Yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari utaha zizaba zashyizwemo.

Minecofin yashimye ibyagaragajwe mu bugenzuzi, yizeza ko igiye kuvugutira umuti ibibazo bikigaragara muri IFMIS ikabishyiraho iherezo.

Minecofin yijeje gushyira iherezo ku bibazo byagaragaye mu ikoranabuhanga rya IFMIS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .