Minaloc yijeje ko amakosa yagaragaye mu byiciro by’ubudehe ashobora gukosorwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 Kanama 2016 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yemera ko hari amakosa yagaragaye mu byiciro bishya by’ubudehe, ndetse ko ashobora gukosorwa umuturage utishishimiye icyiciro yashyizweho agashyirwa mu cyo ashaka hashingiwe ku makuru atanze.

Hari aho abatuye mu mudugudu umwe bavuga ko babashyize mu cyiciro cya gatatu bose, ahandi ugasanga ubwo amalisiti y’ibyiciro yazaga ku nshuro ya mbere n’iya kabiri abenshi bari mu cya kabiri, ku nshuro ya gatatu bakisanga mu cya gatatu.

Hari n’aho usanga bamwe mu bagize umuryango batakiwubamo ni ukuvuga abashatse n’abandi barashyizwe mu cyiciro kimwe n’ababyeyi babo.

Ibi bibazo kimwe n’ibindi bitandukanye byakomeje kugaragazwa n’abatuye mu duce dutandukanye tw’igihugu, bakongeraho ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubangira kujurira cyangwa se bukabasiragiza.

IGIHE yagiranye ikiganiro n’abatuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, Gatsata mu Karere ka Gasabo, hamwe n’Abatuye mu Murenge rwa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Bahuriza ku kuba barashyizwe mu byiciro bitandukanye n’amakuru batanze ndetse bajya kujurira ubuyobozi bukabangira ndetse bikaba byaragizeho ingaruka.

Bayingana Jean Bosco, atuye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Ntebe, mu Murenge wa Muyumbu yagize ati “Abantu hafi ya bose babashyize mu cyiciro cya gatatu. Tumaze igihe tujya kujurira bakatubwira ko bidakunda[…] ubundi bati ‘mugende muzagaruke muri make ubona ko badusiragiza.”

Minaloc yumvise agahinda k’abaturage

Mu kiganiro dusangire ijambo, cyatambutse kuri Televisiyo y’u Rwanda tariki ya 14 Kanama 2016, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko hari amakosa yagaragaye mu byiciro by’ubudehe.

Yagize ati “Navuga ko Abanyarwanda benshi bamaze kumenya ibyiciro barimo kandi babyemera. Ariko niba hari n’udukosa twagaragaye, ubona ari mu cyiciro umuntu atakabaye arimo, afite uburenganzira bwo kwegera ubuyobozi bukamufasha bufatanyije n’abaturage.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko kubera ko ibyiciro by’ubudehe ari bwo bigitangira gushyirwa ahagaragara hakiri amahirwe yo gukosora aho bishobora kuba bitaragenze neza.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu , Francis Kaboneka avuga ko amakosa yakozwe ashobora gukosorwa
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rweru bagaragaza ko batishimiye ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Muyumbu bagaragaza ko bashyizwe mu byiciro bidahuye n'amakuru batanze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza