Minaloc yatunze agatoki ruswa mu bayobozi nk’inzitizi ku guca abubaka mu kajagari

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Werurwe 2017 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko ikibazo cya ruswa mu bayobozi b’inzego z’ibanze kiri mu biri gutuma hagaragara abubaka mu kajagari, hakaba n’ababihuza no kutamenya igikorwa cyagenewe igice runaka ku gishushanyo mbonera cy’imijyi.

Ahagana mu 1978 Abanyarwanda bari batuye mu mujyi bari 4.6%, ariko ubu barabarirwa ku kigero cya 17.3% by’abatuye u Rwanda. Abangana ni bo miliyoni 1.1 batuye mu Mujyi wa Kigali n’indi iwunganira ariko birateganywa ko muri 2020 bazaba bageze kuri 35%.

Mu kiganiro “Dusangire Ijambo” cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, abayobozi batandukanye bagarutse ku iterambere ry’imyubakire y’imijyi mu Rwanda, aho mu 2015 hateguwe politiki igamije kubaka imijyi nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.

Umuyobozi w’agateganyo w’’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imyubakire, Kampayana Augustin, yavuze ko aho ibihe bigeze imyubakire iri guhuzwa n’uko igihugu gifite ubutaka buto, kitareka abantu ngo bature uko bishakiye.

Yagize ati “Twahoze tugira ikibanza cya metero 20/30, uyu munsi iyi politiki iravuga ngo duture kuri 15/20, ndetse tunarekere aho gutura hasi, tujye hejuru. Inzu imwe, ebyiri, eshatu, zikagera no ku munani cyangwa 20. Tubone aho duhinga, tubone aho dushyira inganda, n’aho dushyira ibindi bikorwa bituma umutungo wiyongera.”

Ubuyobozi bw’Umuyi wa Kigali buvuga ko hanakenewe kubaka ibikorwaremezo, bikagendana n’imyubakire ishobora gufasha abantu gutura neza hafi y’imirimo yabo, bikanagabanya ingendo zikorwa mu mujyi rimwe na rimwe ugasanga kuzikora biagorana.

Ruswa mu bayobozi itiza umurindi abubaka mu kajagari

Munyeshyaka yanakomoje ku kibazo cy’abubaka mu kajagari bakagera aho basenyerwa kandi barubatse inzego z’ibanze zirebera, asobanura ko ahanini biterwa na ruswa.

Yagize ati “Ni ruswa iba irimo, kandi igaragara ku nzego zose harimo n’iz’ibanze, ugasanga rimwe na rimwe cya kindi cyo kuvuga ngo abaturage ntibasobanukiwe neza igishushanyo mbonera, abaturage bari babizi, bari barabujijwe, ariko bagaca ruhinga nyuma ubuyobozi bw’igihugu, ugasanga bagiye muri ibyo byo kubaka mu kajagari.”

Yakomeje agira ati “Icyo twafasheho umurongo nka Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’inzego z’ibanze ni uko ibyo bintu bigomba guhagarara, ababigaragayemo ari abaturage bagahanwa, ari abayobozi bagiye muri za ruswa nabo bagahanwa. Wenda sinitwaje imibare ariko dufite ingero z’aho rwose abantu bahanwe, bava mu buyobozi kubera ko bahagarariye igikorwa kibi nk’icyo.”

Mbere wasangaga kubaka mu kajagari impande zombi zifitemo inyungu, umuturage akabona inzu n’umuyobozi akabona ruswa, bikamenyekana iyo umuturage asenyewe akerura ko yari yaratanze amafaranga.

Ibihano bizajya bigera ku muturage n’umuyobozi hagamijwe guca imvugo yajyaga ikoreshwa ngo “twubatse muri he!”, aho abaturage bijujutaga gusenyerwa inzu yuzuye, bavuga ko abayobozi barangaye.

Mu kuvugurura imijyi ikomeye izunganira Umujyi wa Kigali, hakomeje kugenda hongerwamo imihanda, imiyoboro y’amazi yaba ikwirakwizwa mu ngo cyangwa aba yakoreshejwe, gushyiraho inganda, ibikorwa by’ubwikorezi n’izindi serivisi rusange nkenerwa.

“Kumenyekanisha igishushanyo mbonera biracyari hasi’

Kampayana avuga ko hamwe na hamwe mu mijyi igishushanyo mbonera kitubahirizwa cyangwa ugasanga hari ahagaragara imyubakire y’akajagari kuko abaturage batumva neza ibigomba gukorerwa ahantu runaka.

Ati “Ni uko kumenyekanisha iki gishushanyo mbonera bikiri ku rwego rwo hasi cyane, mu by’ukuri ari nayo ngamba yafashwe nko mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi, ko icyo gishushanyo mbonera atari igishushanyo cy’akarere cyangwa cy’umujyi, ahubwo ari icy’abaturage kuko nibo bagoba kugishyira mu bikorwa, atari leta.”

Vincent Munyeshaka yavuze ko ibishushanyo mbonera byagiye bikorwa kugeza ubu bitagenda bivuga ngo ‘aha harakorwa iki n’iki (detailed master plan)’, kandi abaturage bakeneye kubimenya neza.

Icyo kikiyongera ku kibazo cy’ubushobozi bw’abaturage butuma badashyira mu bikorwa ikintu bigaraara ko cyateganyijwe ku gishushanyo mbonera.

Yagize ati “Tuvuge niba bavuze ngo hagomba kubakwa inzu zigerekeranye nk’ebyiri ugasanga abaturage ntibabishoboye. Ariko wajya ku ruhande rwa Leta kugira ngo igire ubushobozi bwo guhita yimura abaturage ihashyire ibikorwaremezo, ishakishe abandi bafite ubushobozi bazaza kubaka aho ngaho, ugasanga naho harimo ibyo bibazo.”

Mu kumenyekanisha igishushanyo mbonera cya buri hantu, Munyeshyaka yavuze ko ku rwego rw’uturere hafashwe ingamba zo gukora ibishushanyo by’imidugudu, hakaba hamaze gukorwa ibisaga 4000 hasigaye 8000.

Imyubakire y’akajagari ni kimwe mu bikunze guteza umwuka mubi kuko iyo hari ahamenyekanye inzu ziri kuzamurwa cyangwa zuzuye, zisenywa ku ngufu n’ubuyobozi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Vincent Munyeshyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza