MINALOC yasangije Sierra Leone ubunararibonye bw’u Rwanda mu miyoborere

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nzeri 2016 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Icyaro muri Sierra Leone, Maya Moiwo Kaikai n’Intumwa ayoboye, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 14, aho baje kwiga uburyo imiyoborere yegerejwe abaturage.

Abayobozi baturutse muri Sierra Leone batangiye uruzinduko rwabo kuri uyu wa Kabiri, basura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi mbere yo kuganirizwa iterambere ry’ubuyobozi bwegerejwe abaturage.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasangije iryo tsinda ry’abantu batanu ubunararibonye bw’u Rwanda muri Politiki y’ubuyobozi bwegerejwe abaturage, dore ko umusaruro wayo ari wo watumye baza kwiga uburyo Sierra Leone yakoresha ngo na yo yihute mu iterambere.

U Rwanda, ishuri ryiza kuri Sierra Leone

Ubwo we n’intumwa ayoboye bari bamaze gusangizwa ubunararibonye bw’u Rwanda mu myaka 15 rumaze rutangiye gushyira mu bikorwa Politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’icyaro muri Sierra Leone, Maya Moiwo Kaikai, yatangaje ko umuvuduko w’u Rwanda mu iterambere, ari wo watumye bahitamo kuza kurwigiraho icyatuma igihugu cyabo kirushaho gutera imbere.

Ati “Mu kuri natangajwe cyane n’ibyo tweretswe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda. Nk’igihugu kigishakisha uburyo bwo gukoresha ngo gitere imbere ni isomo ryiza kuri twe. Twahisemo kwigira ku Rwanda kuko ruri kwihuta cyane mu Iterambere, kandi rwo kimwe na Sierra Leone, ni ibihugu bifite amateka ajya gusa.”

Yakomeje agira ati “Icyo nigiye ku Rwanda rero, ni umuhate, ubushake bw’abaturage bwo gukorera hamwe, n’ubushake bwa Leta bwo kureka abaturage bakagira ijambo mu bibakorerwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Francis Kaboneka, yatangaje ko izo ntumwa ziturutse muri Sierra Leone zaje zifite amatsiko yo kumenya imiyoborere y’igihugu ituma hari ibikorwa bo bafata nk’ibitangaza, ari na yo mpamvu babazaga ibanga ryakoreshejwe, ndetse basoza banabagira inama.

Ati “Bagize intambara, mu minsi ishize haza Ebola, bafite ibibazo byinshi. Icyo bisaba rero ni uko ari abayobozi, ari abaturage, bagomba kwicara, bagashyira hamwe bakumvikana uburyo igihugu cyabo gikwiye kuba cyayoborwa. Ikindi, nk’abayobozi mu byo bakora byose bagomba gushyira inyungu z’abaturage mbere y’ibindi byose.”

Urugendo rw’u Rwanda mu kwegereza ubuyobozi abaturage

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze, Fred Mufulukye yasobanuriye izo ntumwa za Sierra Leone ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubutegetsi bwarangwaga n’ivangura, ruswa n’akarengane.

Izo ntumwa za Sierra Leone zakomeje zisobanurirwa n’uburyo ubutegetsi bwari ubwo mu nzego zo hejuru, ku buryo imyubakire n’imicungire y’ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro n’imihanda byose byakorerwaga ibukuru.

Ibyo byatumaga imibereho y’Abanyarwanda irushaho gushingira ku bushake bw’abaterankunga, abagore n’urubyiruko bagahezwa cyane mu bikorwa by’iterambere, byanatumaga inzego z’ubutegetsi zigirirwa icyizere giciriritse.

Mufulukye yakomeje agaragariza izo ntumwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize Abanyarwanda hari abavuye mu byabo abandi barahungiye hanze y’igihugu, ndetse benshi bakaba bari bafite ihungabana.

Ibikorwa remezo byari byarangiritse, abatishoboye barabaye benshi barimo imfubyi n’abapfakazi, umuryango nyarwanda waracitsemo ibice, umutekano warahungabanye haba imbere no hanze y’igihugu.

Intambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma yo kubona ishyano u Rwanda rwari rugushije mu 1994, bamwe bibazaga ko ubuzima buhagaze, ariko ubwo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari zimaze kubohora igihugu hakajyaho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, habaye igihe cy’isuzuma, aho abayobozi bakuru bamanutse bakegera abaturage ngo bamenye icyo bifuza n’uburyo igihugu cyava mu kaga cyari kimaze kugwamo.

Ibyo byabaye mu 1996 kugeza mu 1998, maze hakurikiraho gusesengura ibyavuye muri iryo suzuma, aho mu myanzuro y’inama nyinshi zabaye, harimo n’uwo kwegereza abaturage ubuyobozi. Uwo mwanzuro wafashwe mu 2000, uhita utangira gushyirwa mu bikorwa mu 2001.

Indi myanzuro yafashwe, harimo kwiha icyerekezo 2020 mu rwego rwo kurwanya ubukene, guha abanyarwanda ubutabera biciye mu nkiko Gacaca, ubumwe n’ubwiyunge no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Zimwe mu nzego z’ubutegetsi zahinduriwe inyito

Ubwo hatangiraga gushyirwa mu bikorwa gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, hakuweho Perefegitura zisimbuzwa Intara, Superefegitura zo zivaho burundu, izari Komine zisimbuzwa uturere, Segiteri zihinduka Umurenge, Serile zisimbuzwa utugari.

Mbere y’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo politiki, u Rwanda rwari rugizwe na Perefegitura (Prefecture) 12, Superefegitire (Sous-Prefecture) 22, Komine 154, Segiteri 1.531, na Serile 8,981.

Iryo vugurura rya mbere ryabaye mu 2001, ryasize u Rwanda rufite Intara 11 n’Umujyi wa Kigali, Uturere 106, Imirenge 1,545 n’Utugari 9,165.

Ivugurura rya kabiri ryabaye mu 2006, ryasize u Rwanda rufite Intara 4 n’Umujyi wa Kigali, Uturere 30, Imirenge 416, Utugari 2,148 n’Imidugudu 14,837.

Ayo mavugurura yagiye ajyana n’izindi gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abanyarwanda, bigaherekezwa no kunoza serivisi, bituma hagerwa ku ntambwe u Rwanda ruriho ubu.

Urugendo shuri rw’izo ntumwa za Sierra Leone ziyobowe na Minisitiri Moiwo Kaikai rwatangiye kuwa 20 Nzeri 2016, rukazasozwa kuwa 3 Ukwakira 2016, bakazasura Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere(RGB), Urwego rw’Umuvunyi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Ikigo cy’Umushinga w’indangamuntu (NIDA), Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro n’ibindi.

Itsinda ry'abantu batanu baturutse muri Sierra Leone babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside ku rwibutso rwa Gisozi
Basobanuriwe uburyo Jenoside yateguwe ndetse ikaza gushyirwa mu bikorwa
Bashyira indabyo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane za Jenoside
Bunamira abazize Jenoside bashyinguye ku rwibutso rwa Gisozi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Icyaro muri Sierra Leone, Maya Moiwo Kaikai n’Intumwa ayoboye basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Itsinda ry'abantu baturutse muri Sierra Leone basobanuriwe uburyo ubuyobozi bwegerejwe abaturage
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka(iburyo), na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Iterambere ry’Icyaro muri Sierra Leone, Maya Moiwo Kaikai(hagati) n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Alvera Mukanaramba
Ifoto y'urwibutso y'abayobozi ba Minaloc n'itsinda ry'abaturutse muri Sierra Leone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza