00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minaloc yasabye RSSB n’inzego z’ubuzima kudatenguha abaturage bivuriza kuri mituweli

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) n’inzego z’ubuzima muri rusange kurushaho kunoza serivisi baha abaturage bivuriza kuri mituweli.

Yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Gisagara.

Yashimye uburyo abaturage bamaze gusobanukirwa ibyiza bya mituweli bakaba basigaye bayitanga kare ashingiye ku kuba abaturage b’Akarere ka Gisagara mu mwaka wa 2020/21 barishyuye mituweli ku kigero cya 100%.

Ni mu gihe kandi ibipimo byerekanye ko mu mwaka ushize wa 2020/21 abishyuye mituweli 100% bagera kuri 86%, wabariramo abishyuye 75% by’umusanzu bagombaga gutanga bikagera kuri 88%.

Nyirarukundo yavuze ko abaturage bamaze kumva ibyiza bya mituweli bitabira kuyitanga kare, asaba RSSB n’inzego z’ubuzima kurushaho kunoza serivisi babaha kugira ngo batazacika intege bagasubira inyuma.

Ati “Nagira ngo ngire icyo nsaba RSSB n’abandi bo mu rwego rw’ubuzima, tuzagira umwanya wo kubiganiraho ubwo natwe dufatanyije. Ubu bwitange bw’abaturage no kubiha agaciro bikwiye kujyana na serivisi bahabwa, ntihagire ugenda ngo ahagarare kwa muganga ahubwo serivisi ayibone neza ajye mu kazi ke.”

Byakunze kugaragazwa hirya no hino ku mavuriro abivuriza kuri mituweli bataka ko bahabwa serivisi zitanoze aho batinda kuvurwa hakaba n’imiti bimwa kwa muganga kandi ihari bagasabwa kujya kuyigurira hanze muri za farumasi.

Umuturage witwa Christophe Nsengimana mu kiganiro yigeze kuginira na IGIHE yagize ati “Byambayeho banyandikira imiti kwa muganga barayinyima, biba ngombwa ko umurwaza wanjye ajya kuyigura hanze, byaraduhenze cyane.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko inama bagiriwe bagiye kuzikurikiza kandi hari n’amavugurura bakoze agamije kurushaho kunoza serivisi

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko inama bagiriwe bagiye kuzikurikiza kandi hari n’amavugurura bakoze agamije kurushaho kunoza serivisi baha abaturage bivuriza kuri mituweli.

Ati “Ibyo tuzakora ni ibijyanye no kwihutisha mu kwishyura amavuriro ngira ngo ni cyo gikunda kugaruka ariko twarabitangiye uyu mwaka aho byajyaga birenga nk’amezi atatu cyangwa ane, ubu mu minsi 60 amavuriro aba yishyuwe.”

Yavuze ko ikindi ari uko bari gukora ikoranabuhanga rizatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka utaha ku buryo amavuriro azajya yishyurwa mu minsi itarenze 30.

Ikindi yavuze ni uko ibyo gutonda imirongo abarwayi bajya kwikosoza ku mukozi wa mituweli byakuweho, aho kuri ubu umuntu ugiye kwivuza ahita abonana na muganga akamurebera byose birimo no kuba yarishyuye umusanzu agahita amuvura.

Yavuze kandi ko bakunze guhugura abakozi ba RSSB bakabibutsa ko bagomba gutanga serivisi inoze ku babagana bose kugira ngo umusaruro batanga ube mwiza kurushaho.

Ati “Ni gahunda twise ‘umunyamuryango ku isonga’ bivuze ko uko umwakira, uko umufasha, uko umusobanurira na serivisi umuha ndetse tugashyiraho n’ibihano bikarishye ku badakurikiza ayo mabwiriza aho umunyamuryango adahawe serivisi uko bikwiye kandi ubushobozi bwaratanzwe.”

Rugemanshuro yavuze ko uko ubushobozi buzakomeza kuboneka hari n’izindi ndwara bazongera kuri lisiti y’izivurizwa ku ikarita ya mituweli, atanga urugero ku gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yasabye RSSB n'inzego z'ubuzima kurushaho kunoza serivisi batanga
Gutangiza umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza byabereye mu Karere ka Gisagara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .