Minaloc yasabye abayobora Akarere ka Muhanga kwegera abaturage no gukorera hamwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Yves Bernard Ningabire, yabwiye abayobozi b’Akarere ka Muhanga ko nibakorera hamwe bagaha abaturage urubuga n’uruhare mu bibakorerwa ari bwo bazesa neza imihigo biyemeje ntibongere gusubira inyuma nk’uko biherutse kubabaho.

Akarere ka Muhanga kasubiye inyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/2017 ugereranyije n’umwaka w’imihigo wa 2015/2016 kuko kabonye umwanya wa 16 kavuye ku wa gatandatu.

Uku gusubira inyuma bisa n’ibyakanguye abajyanama n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga, bituma bakora umwiherero w’iminsi itatu bafite intego yo kurebera hamwe icyabateye gusubira inyuma aho kujya mbere kugira ngo babikosore hakiri kare, ubutaha bazese imihigo neza.

Uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Huye witabirwa n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa muri MINALOC, Yves Bernard Ningabire, wari waje kubunganira mu bitekerezo barebera hamwe uko bakomeza kwimakaza imiyoborere myiza n’iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya, avuga uyu mwiherero ugamije kurebera hamwe inzitizi zigihari zituma batesa imihigo uko babyifuza kugira ngo bazikureho bafatanyije.

Uwamariya ati “Ni umwiherero ngarukamwaka dukora turebera hamwe niba turi kujya mbere cyangwa twarasubiye inyuma, ni umwanya wo kungurana ibitekerezo no kwikorera isuzuma kugira ngo turebe ko twuzuza neza inshingano”.

Akomeza avuga ko bimwe mu byatumye akarere ka Muhanga gasubira inyuma mu mihigo harimo imikoranire y’inzego n’abafatanyabikorwa itaragenze neza ndetse no kuba abaturage batarahawe umwanya uhagije mu kugira uruhare mu bibakorerwa.
Bernard Ningabire, yagiriye inama abayobozi ba Muhanga yo kwimakaza gukorera hamwe no kwegera abaturage kuko ari bo bagenerwabikorwa.

Ati “Inama ya mbere ni uko abantu bashyiraho uburyo bwo gukorana neza, kuko iyo abantu bashyize imbaraga hamwe n’ibitagendaga neza birakosoka, icya kabiri ni ugushyiraho ingamba zo guhora bisuzuma haba hari ibitagenda neza bakabifatira ingamba hakiri kare, ikindi ni ugukomeza guha abaturage uruhare rugaragara cyane mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, bakayitangaho ibitekerezo kandi bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo”.

Abayobozi b’akarere ka Muhanga n’abajyanama biyemeje ko bagiye gukora cyane bibanda ku gukosora ibitaragenze neza mu mwaka ushize kugira ngo bazese imihigo neza ndetse baze no ku mwanya mwiza.

Mu bindi bavuze bagiye kwitaho harimo kugira inama urubyiruko no kurukangurira kwitabira umurimo,kuko hari bamwe bakirera amaboko abandi bakishora mu ngeso mbi zirimo gufata ibiyobyabwenge, urugomo n’ubusambanyi.

Abayobozi n'abajyanama ba Muhanga biyemeje gukorera hamwe no kwesa imihigo neza bateza imbere abaturage
Yves Bernard Ningabire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa muri Minaloc

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza