Minagri yasobanuye ikibazo cy’ibura ry’amasoko ku musaruro w’ubuhinzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Mu bice bitandukanye by’igihugu hari abaturage bavuga ko bahinze bakeza ariko bakabura amasoko y’umusaruro wabo cyane cyane ibigori n’ibishyimbo, kugera ubwo ubahombeye.

Urugero ni Mukakalisa Patricie wo mu kagari ka Butare, Umurenge wa Buyoga, mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Kabiri, wavuze ko babuze amasoko y’umusaruro wabo.

Ati “Ubu twari dusaruye ibishyimbo ariko mbere twari twahinzemo ibigori, twarabyejeje pe, ariko ntabwo twabonye amasoko, nk’ubu nari nashoyemo 300.000Frw, ariko ntabwo nayakuyemo kuko nabuze aho mbigurisha.”

Mukakalisa kandi yavuze ko uretse kubura amasoko yishimiye ko leta ibaha imbuto n’inyongeramusaruro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Fulgence Nsengiyumva, yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro ari kimwe mu bituma abaturage bakunze gutaka kubura amasoko y’umusaruro wabo.

Dr Nsengiyumva watangizaga igihembwe cy’ihinga cya 2019 A, yavuze ko impamvu hari abahinzi bagifite ikibazo cyo kuba bahinga bakabura amasoko y’umusaruro wabo ari uko nta giciro gihoraho cy’ibyo bahinga.

Ati “Ikibazo rero kiba ku bahinzi beza bakabura isoko, ni ukubera iryo hindagurika ry’ibiciro. Turamutse tuzi ngo ibirayi bigura amafaranga 200 kandi kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa cumi n’abiri niko bihora, ibi byazatuma rya hindagurika ry’ibiciro ntarizongera kubaho”.

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga yasabye abatari batunganya imirima yabo ko bakwihutisha iyi gahunda cyane ko ku mpera za Nzeri imvura izatangira kugwa bakaba bahita batera imbuto zabo.

Yagize ati "Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kivuga ko mu Cyumweru cya Gatatu cya Nzeri imvura izatangira kugwa ari nyinshi, abaturage bakaba basabwa gutegura imirima yabo ariko nk’aba bafite amazi batangira gutera imbuto zabo hakiri kare."

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi, RAB, kivuga ko ubutaka buhingwa mu mwaka bungana na hegitari 1.400.000, Ubuzahingwa muri iki gihembwe cya 2019A, ni hegitari 8600.000, ubuteganyijwe kuhirwa buri kuri hegitari ibihumbi 48, burimo ubutaka buri ku misozi no mu bishanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Fulgence Nsengiyumva, yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro ari kimwe mu bituma abaturage bakunze gutaka kubura amasoko y’umusaruro wabo
Dr Nsengiyumva kandi yatangije igihembwe cy'ihinga 2019A asaba abahinzi kwihutira gutunganya imirimo ku batarabikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza