Minagri yasabye abahinzi kutarenza ibyumweru bitatu bataratera imbuto

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 28 Nzeri 2016 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iragira inama abahinzi mu gihugu hose ko bagomba guhinga hakiri kare kandi bakaba bamaze gutera imbuto bitaranze taliki ya 15 Ukwakira 2016, kuko iteganyagihe rigaragaza ko imvura izagwa ari nyinshi mu kwezi kw’ Ugushyingo.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo mu murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, tariki ya 24 Nzeri, abahinzi beretswe icyo bagomba gukora bagahangana n’ihindagurika ry’ibihe kugira ngo batazarumbya.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, mu gutangiza iki gikorwa yabwiye abahinzi ko badakwiye kureza tariki ya 15 Ukwakira 2016 bataratera imbuto.

Yagize ati “Tumaze igihe kinini imvura itari nyinshi mu gihugu cyacu, iteganyagihe mujya muryumva, (…) dufite imvura izagwa ari nkeya muri uku kwezi kwa cyenda ndetse n’ukwa 10, imvura nyinshi izagwa mu kwa 11 n’ukwa 12, bivuze ngo iyi igenda igwa ari nkeya tuyikoreshe duhinge hakiri kare”.

“Uko abantu bahinga batinze niko imyaka igenda irumba, bikaba bisaba ko mwagenda mukoresha imvura nkeya igenda igwa, kuko mu kwezi kwa 11 nibwo imyaka izaba ikeneye imvura nyinshi cyane. Twateganyije ko nyuma ya tariki ya 15 Ukwakira nta muntu wakagombye kuba agitera imbuto, birasaba ko dushyiramo imbaraga tugatera ku gihe”.

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gisagara baganiriye na IGIHE, bavuga ko batangiye guhinga kandi biteguye kubahiriza inama zose bahabwa n’abajyanama mu by’ibuhinzi.

Evariste Urayeneza utuye mu Kagari ka Gakoma, umurenge wa Mamba avuka ko bifuza ko bagezwaho imbuto hakiri kare by’umwihariko imyumbati kuko iyo bahingaga mbere yahuye n’indwara.

Ati “Batuzanyiye imbuto y’imyumbati,turabyishimiye, ariko nk’iriya isigaye badateye bakwiye kuyikwirakwiza mu tugari twose kuko inaha imyumbati idufatiye runini, niyo iturinda inzara”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara,Jerome Rutaburingoga avuga ko muri aka karere ubuhinzi bwibanda ku bihingwa birimo ibigori, umuceri, urutoki, ibishyimbo n’imyumbati.

Abahinzi baturiye ibishanga bakaba bagirwa inama yo kugira umuco wo kuhira imyaka, nka bumwe mu buryo bubafasha guhinga no mugihe cy’impeshyi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mukeshimana Gerardine akangurira abaturage bo mu Karere ka Gisagara gihinga kare
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yitabiriye itangizwa ry'igihembwe cy'ihinga muir Gisagara
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko biteguye guhinga ku gihe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza