00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINAGRI yaburiye abarobyi bakoresha inzitiramibu na kaningini batega amafi

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yaburiye abarobyi bakoresha inzitiramibu cyangwa umwenda ukoze mu rudodo ukunda kwitwa ‘Kaningini’ batega amafi, ivuga ko bitemewe kuko byangiza umusaruro wayo.

Ubu butumwa bukubiye mu itangazo ryo kuri uyu wa 23 Nzeri 2021, ryashyizweho umukono wa Minisitiri Mukeshimana Gerardine.

Iri tangazo rireba cyane abarobera mu Kiyaga cya Kivu kuko mu igenzura rihoraho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ryagaragaje ko badakoresha ibikoresho byemewe.

Rivuga ko abarobyi bose n’abacuruzi babujijwe gukoresha no kugurisha ibikoresho byangiza uburobyi, ndetse ko ushaka kubicuruza n’ushaka kororera mu mazi abisabira uburenganzira muri RAB.

Ryakomeje rigira riti “Minisitiri aramenyesha abantu bose ko inzitiramibu, umutego ukozwe n’urudodo rumwe uzwi nka Kaningini n’ibindi byose byangiza, bitemewe gukoreshwa mu burobyi bwo mu Rwanda.”

Umukozi wa RAB ushinzwe Ubworozi n’Uburobyi bw’Amafi, Uwizeyimana Cécile, yabwiye IGIHE ko iyi mitego iba ifite amaso mato cyane ku buryo iroba amafi yose itarobanuye bityo bikangiza n’akivuka.

Yakomeje agira ati “Ubundi bakorerwa igenzurwa ry’ibikoresho buri mwaka, ndetse n’ibintu twari tumaze imyaka ibiri tubategura, bakoreshaga ibikoresho bitemewe mu gihe cy’igenzura bagatakamba ngo mutubabarire tuzabikuramo mu gihe kizaza ariko bigaragara ko bikomeza kwangiza umusaruro.”

Uyu mwanzuro washingiwe ku iteka rishya nomero Nº 001/11.30 ryo ku wa 11/12/2020 rya Minisitiri rigenga ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi, aho rivuga ko umuntu wifuza gukora uburyobyi bwo mu mazi agomba kugaragariza RAB uburenganzira bwo gukoresha aho yifuza gukorera, inkomoko y’amazi azakoresha, uburyo azabukoramo ndetse n’ibikoresho azakenera.

Uwizeyimana avuga ko iri tegeko rikimara gusohoka abarobyi bose bakoreshejwe inama bagasobanurirwa ubwoko bw’ibikoresho bitemewe, kugira ngo igihe bagiye kubigura bagure ibyemewe babone uko bahabwa uruhushya.

Ibikoresho byemewe gukoreshwa n’abarobyi cyane cyane abo mu Kiyaga cya Kivu, baroba isambaza ni umutego ufite ijisho rya milimetero esheshatu kuzamura, abaroba indugu bagakoresho umutego ufite ijisho rya milimetero 38,1, naho abaroba amafi ya tilapia bagakoresha umutego ufite ijisho rya milimetero 101,6 kuzamura.

Bivugwa ko ubworozi bw’amafi bwatangiye mu Rwanda mu myaka ya 1940, umusaruro wayo ugenda wiyongera uko imyaka ihita ndetse RAB itangaza ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwagize umusaruro w’amafi toni 41.660.

Aborozi b'amafi basabwe guhagarika ikoreshwa ry'ibikoresho byangiza umusaruro w'amafi birimo inzitiramibu ndetse na Kaningini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .