Miliyari zisaga 18 zasesaguriwe mu turere no mu bigo bya Leta

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 19 Nzeri 2016 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, yatangarije Abasenateri ko amafaranga agera kuri Miliyari 18,7 yakoreshejwe nabi mu buryo budafitiwe ubusobanuro, aho habayeho gukoresha amafaranga y’umurengera adafitiye impapuro ziyasobanura, gusesagura ndetse gushaka inyungu mu buryo butemewe n’amategeko, ibintu avuga ko byagaragaye mu turere ndetse n’ibigo bya Leta binyuranye.

Ibi yabitangaje ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2016 yari imbere y’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari baganira kuri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta umwaka wa 2014/2015.

Muri rusange Biraro yabwiye Abasenateri ko gushyira mu bikorwa inama ibigo bitandukanye byagiriwe n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byagabanutse cyane mu nama z’ubutegetsi z’ibigo binyuranye ndetse no mu turere.

Yabwiye Abasenateri kandi ko mu turere tunyuranye ndetse no mu bigo bya Leta bitandukanye hagaragaye ikibazo cyo gutinda gushyira mu bikorwa amasezerano twabaga twaragiranye n’abantu batandukanye ndetse andi bikarangira adashyizwe mu bikorwa.

Mu masezerano agera muri 77 yatindijwe cyangwa ntiyubahirizwe, 61 muri yo afite agaciro ka Miliyari 122.5 ngo yari atarabasha gukorerwa ihererekanyabubasha mu gihe iri genzura ryakorwaga.

Iri genzura ryagaragaje ko bimwe mu bigo bya Leta birimo REG/WASAC, REB, Kaminuza y’u Rwanda, RBC bigaragaramo ibibazo bitandukanye bishimangira kudashyira mu bikorwa ibyo basabwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Obadiah Biraro(iburyo) asobanurira Abasenateri ibyo yakuye mu igenzura yakoze ku mikoresherezwe y'umutungo wa Leta mu bigo binyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza