00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NIRDA yashyize imbaraga mu gushakira inganda ikoranabuhanga rigezweho no kuzifasha guhanga udushya

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), cyahurije hamwe ba nyir’inganda zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uko inganda zakoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi zinahanga udushya hagamijwe kongera umusaruro wazo mu bwiza no mu bwinshi.

Ni gahunda y’iminsi ine yatangiye kuwa 12 Ukwakira i Kigali ihuriza hamwe inganda zongerera agaciro ibikomoka ku ngurube, ibikomoka ku nkoko, izikora ibiryo by’ingurube n’iby’inkoko ndetse n’inganda zongerera agaciro ibikoresho by’ubwubatsi mu mabuye, mu ibumba ndetse n’ibikomoka ku migano.

Muri iyi gahunda yiswe “Access for Impact-Technology & Innovation), NIRDA ifatanyije n’Ikigo cyAbabirlgi cy’Iterambere (Enabel) hagamijwe guhuriza hamwe ba nyir’inganda ndetse n’inararibonye mu by’inganda ngo barebe uko ibihugu byateye imbere bikoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya ziikongera umusaruro wa zo.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, yavuze ko inganda zo mu Rwanda zigifite ibibazo byo kutagira ikoranabuhanga rigezweho ndetse zidashobora no guhanga udushya, bigatuma umusaruro wazo ukomeza kuba muke.

Dr. Sekomo yavuze ko iyi gahunda yo guhuriza hamwe izi nganda izakoreshwa nk’umwanya mwiza wo kwerekana uko zimwe mu nganda zashoboye gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya n’uko byongera umusaruro.

Yavuze ko NIRDA nk’ikigo cya Leta gifite inshingano zo gufasha inganda cyakoze ubushakashatsi kigasanga hari inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi by’umwihariko ibikomoka ku nkoko, ku ngurube zifite ibibazo bitandukanye bifitanye isano no kutagira ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ibyo guhanga udushya.

Ati “Guhuriza inganda hamwe bizifasha kuganira uko zakoresha ikoranabuhanga zikanahanga udushya hagamijwe kongera umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda bihagije isoko ryo mu Rwanda ndetse zikanasagurira amahanga.”

Yakomeje avuga ko NIRDA ifasha inganda kubona ikoranabuhanga rigezweho binyuze muri gahunda y’ipiganwa, aho kuri ubu ku bufatanye na Enabel harimo gufashwa inganda zongerera agaciro ibikomoka ku nkoko, ibikomoka ku ngurube, ibiryo by’aya matungo.

Yavuze ko kuri ubu amarushanwa ageze ku musozo ku buryo mu gihe cya vuba izi nganda zizahabwa imashini n’ikoranabuhanga rigezweho ku nguzanyo itangwa ikishyurwa nta nyungu kandi igatangwa nta ngwate isabwe.

Ati “Amasosiyete n’inganda dufite ageze hafi kuri 150 ariko tuzagenda dutoranyamo abazatsinda. Nka NIRDA amafaranga tuzafashisha abantu muri ibi byiciro ageze hafi kuri miliyari 4,5 Frw.”

Yavuze ko hari n’andi mafaranga Enabel izatanga azifashishwa mu kongerera igishoro abahawe imashini.

Inguzanyo ihabwa abatsinze mu marushanwa itangwa binyuze muri Bank Nyarwanda itsura Amajyambere (BRD) nyuma yo gukora igenzura ko ba nyir’inganda batazayihombya.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko iki gihugu kizafasha izi nganda kumenya uko zakoresha ikoranabuhanga ndetse no mu bijyanye na serivisi ziteza imbere ubucuruzi.

Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abikorera kwitabira amahirwe bahabwa binyuze muri NIRDA ariko kandi no kubyaza umusaruro iri huriro mu guhanga udushya nk’imwe mu nkingi z’ingenzi mu kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, Ingabire Yves Bernard yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka ngo iteze imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kuzamura ubukungu.

Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye ndetse na gahunda zigamije gufasha iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya, atari gusa mu buhinzi, guteza imbere imiturire n’inganda ahubwo no kudufasha kuzamuka cyane mu rwego rw’inganda rugezweho muri iki gihe.”

Ibyitezwe n’abanyenganda nyuma yo guhabwa imashini

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, umaze imyaka icumi azorora akanoroza abandi yavuze ko yasabye imashini zizamufasha kuzibyaza umusaruro, akava ku rwego rwo kuzorora, akagera ku rwo kuzibaga no gutunganya inyama mu buryo bugezweho.

Yagize ati “Imashini nasabye ziri mu byiciro bibiri, izizabaga hakagira n’izindi zizatunganya inyama. Ni ukuvuga ngo umaze kubaga, inyama urazibonye utangiye kuzikata neza uko abakiliya bazikenera ariko no kuzibyaza umusaruro ukoramo nka ‘sosiso’, ‘jambo’ n’ibindi.”

Shirimpumpu ukorera ubworozi mu Karere ka Gicumbi na Rubavu, yavuze ko uyu mushinga we uzateza imbere ubworozi bw’ingurube n’ibikorerwa mu Rwanda muri rusange, kuko umubare w’inyama z’ingurube zitumizwa hanze uzagabanuka.

Yavuze kandi ko iyi gahunda yo guhurira hamwe biteze kuyungukiramo byinshi, kandi ko bazarushaho kumenya uko hakoreshwa ikoranabuhanga no guhanga udushya mu kunoza ibyo bakora banongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.

Iyi gahunda y’amarushanwa yatangiye muri 2018. Kugeza ubu inganda zikora imyenda ikorerwa mu gihugu zabonye imashini zigezweho. Izindi nganda zafashijwe ni izikora urwagwa mu bitoki.

Inganda zigiye gufashwa ni izongerera agaciro ibikomoka ku mboga n’imbuto, ibikomoka ku biti ndetse n’izongerera agaciro ibikomoka ku nka.

NIRDA ni ikigo cya leta cyahawe inshingano zo guha ubufasha abahanga udushya mu by’inganda. bakabasha kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko binyuze mu gukurikirana ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rikenewe, guhanahana ubumenyi ndetse n’ubushakashatsi.

Abahinzi n'abakora mu bijyanye n'ubwubatsi bahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibyo bakora no guhatana ku isoko mpuzamahanga
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian, yavuze ko izi nganda zizafashwa mu kuzamura urwego rw'ibikorerwa mu Rwanda no kugabanya ibiva hanze
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yasabye abakora mu nganda gufatirana amahirwe bahawe na NIRDA bagateza imbere ibyo bakora
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Ingabire yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya
Kamagaju yavuze ko baramutse bahawe imashini zigezweho bakora amatafari ibihumbi 10 ku munsi bavuye ku 2000 bakora ubu
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumpu Jean Claude, yavuze ko afite umushinga mushya uzamufasha kurenga urwego rwo korora akanabyaza umusaruro ingurube
Iyi ni yo mashini ikoreshwa mu gukora amatafari hifashishijwe intoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .