00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 8 Frw zakoreshejwe mu kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kanombe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa byo kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, hagamijwe kongera umubare w’indege zibasha kukigwaho ukava kuri 26 ukagera kuri 44 byatwaye agera kuri miliyari 8 Frw.

Imirimo yo kwagura iki kibuga yatangijwe muri Nzeri 2019 bitewe ahanini n’imyiteguro y’inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) yari kubera mu Rwanda mu kwezi gutaha ariko iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi.

Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kwagura inzira z’indege, aho abagenzi bahagarara n’imizigo yabo hakiyongeraho n’aho imodoka zaparikaga, mu kwirinda ko habaho impanuka ndetse no kucyongerera ubushobozi mu kwakira indege n’abagenzi.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, aherutse kubwira abanyamakuru ko imirimo yo kwagura iki kibuga yageze ku musozo.

Ati “Mu by’ukuri warabyiboneye ko bongereyeho aho abantu binjirira, ubundi hari hasi none ubu higiye hejuru, twashyizeho aho indege zihagarara ku buryo byose hamwe indege zirenga 43 zishobora kuba zahahagarara, ndetse tuvugurura n’ahandi.”

“Akazi ko kararangiye, igisigaye ni ukugira ngo hakorwe akanyuma kuko n’ubundi byose byari biteganyijwe ko karangira mbere y’uko twakira inama yagombaga kuba ya CHOGM.”

Mbere yo gutangira kuvugururwa cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege 26 none hiyongereyeho 18, biteganyijwe ko umubare w’abagenzi ushobora kuzava kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/20 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/23.

Uretse Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, hifashishijwe inkunga ya Banki y’Isi, hari gahunda yo kuvugurura no kwagura Ikibuga cy’Indege cya Kamembe, iyo mirimo nayo irarimbanyije.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yemeza ko aho imirimo igeze ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe, bitabuza indege kugenda, ahubwo ko igisigaye ari ukunoza neza no kunonosora ibyakozwe kandi ko mu gihe cya vuba bizaba byarangiye.

Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali cyaravuguruwe kugira ngo kibashe kwakira umubare munini w'indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .