Miliyari 8.8 Frw zigiye gukoreshwa mu kwimura inganda ziri i Gikondo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2019 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibaye itandatu Guverinoma y’u Rwanda itangiye kwimura inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi biherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo hatunganywe hashyirwe ubusitani bw’icyitegererezo n’ibindi bikorwa nyaburanga.

Inganda zimurwa i Gikondo zerekeza mu cyanya zahariwe, Kigali Special Economic Zone, aho leta yateganyirije ubutaka abahimukira, ku buryo baba basigaranye umukoro wo kuhubaka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi umushinga w’ingengo y’imari ya 2019/2020, yavuze ko ‘Umushinga wo kwimura inganda ziherereye mu cyanya cy’inganda cya Gikondo wagenewe Miliyari 8.8 Frw’.

Mu ngengo y’imari ya 2018/2019 iki gikorwa cyari cyagenewe miliyari 9.8 Frw, nk’amafaranga agenerwa abahafite ibikorwa ngo bimuke.

Aya mafaranga yateganyijwe muri iyi ngengo y’imari aracyari make kuko muri Nyakanga umwaka ushize Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yavugaga ko hakenewe miliyari 30 Frw.

Ahavuye ibikorwa by’inganda, Umujyi wa Kigali nawo usubira inyuma uharyoshya. Ubusitani bw’icyitegererezo bwiswe “Gikondo Recreation Park” buri kuhatunganywa ndetse mu 2019 Abanyakigali n’abatembera mu murwa mukuru w’u Rwanda bazatangira kuhasohokera.

Ibyo bikajyana n’uko mu buryo bw’igihe kirekire iki gishanga kizashyirwamo ikiyaga ndetse inyigo zararangiye, imbogamizi isigara ku baturage batuye aho kigomba kubakwa kimwe n’inganda zihakorera, ariko na zo zigeze kure zimurwa.

Umushinga wo kwimura inganda mu gishanga cya Gikondo wari uteganyijwe kurangira mu 2016, gusa ukomeza kugenda wigizwa inyuma bitewe n’ubushobozi buhambaye bisaba.

Uretse inganda zakoreraga i Gikondo zagenda zimuka, mu cyanya cy’inganda cya Kigali hubatswemo n’izindi nshya; gifite ibibanza 157 kuri hegitari 276 z’ubutaka.

Hamwe mu himuwe inganda i Gikondo hubatswe ubusitani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza