Miliyari 20 Frw zizakoreshwa mu gutegura inama ya Commonwealth izabera i Kigali

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) iteganyijwe kubera i Kigali 2020, yagenewe amafaranga asaga miliyari 20.1Frw.

Tariki 20 Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri.

Bimwe mu bizaganirwa muri iyi nama nk’uko amakuru y’abayiteguye abivuga birimo umutekano, ibibangamira iterambere, ihindagurika ry’ibihe n’ingamba byafatirwa, ibijyanye n’imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu, ikoranabuhanga na Inovasiyo, urubyiruko n’ubucuruzi n’ishoramari.

Amafaranga menshi azifashishwa mu gutegura no gutunganya ibikorwa remezo, aho asaga miliyari 10.87Frw azifashishwa mu kwagura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe naho miliyari 3Frw akazifashishwa mu mu gutunganya imihanda mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi ushinzwe kwegereza inzego z’ibanze ingengo y’imari, Jonathan Nzayikorera, yabwiye New Times ko u Rwanda ruzungukira byinshi mu bihumbi by’abazitabira iyo nama.

Muri ibyo twavugamo nko kumenyekanisha ibyo rugezeho n’aho ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga, amadevize aturuka ku byiza nyaburanga rufite bizasurwa nka Pariki n’ibindi, hoteli, ibigo by’imari na restaurant bibone abakiliya n’ibindi.

Ubwo yavugaga ku mpamvu iyi nama bifuza ko izabera mu Rwanda, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere n’amahoro mu bunyamabanga bwa Commonwealth, Katalaina Sapolu, yavuze ko ‘Ibikorwa remezo biri mu byatumye baruhitamo’.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Amb. James Kimonyo ufatanyije na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, mu gutegura by’umwihariko ibizaganirwaho n’abakuru b’ibihugu muri iyi nama, yavuze ko ‘Batabyuka bahitamo igihugu runaka kuyakira’.

Muri icyo kiganiro cyo muri Gicurasi 2019, yavuze ko impuguke zo mu bunyamabanga bwa Commonwealth zasuye u Rwanda zisanga mu rwego rw’amahoteli, ikibuga cy’indege cya Kanombe, aho inama zizabera ruhagaze neza nta mpungenge.

U Rwanda rufite amahoteli menshi ashobora kwakira inama mpuzamahanga zikomeye zirimo Kigali Convention Center, Marriott Hoteli n’izindi. Mu myaka isaga ibiri ishize rwakiriye n’inama ya Afurika yunze Ubumwe (AU), yahurije hamwe abavuye mu bihugu 54 mu gihe uyu muryango ufite 53.

Amb Kimonyo yavuze ko ‘Hari ibindi u Rwanda rwagombaga kunoza nko kongera umubare w’ibyumba, imihanda aho tubona ubucucike bw’imodoka, ibi Minisiteri y’Ibikorwa Remezo irimo kubikora kugira ngo iyo nama tuzajye kuyakira twiteguye neza’.

Muri Gucurasi kandi Minisitiri w’Ububanya n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ubwo yasesenguraga ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 ko imyiteguro irimbanyije.

Ati “Twamaze gutegura ibyumba bya hoteli bigera ku 8000 kuko inama izitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi.”

Iyi nama izaba hagati ya 22-27 Kamena. Izabimburitwa n’inama z’amahuriro ane; iy’ubucuruzi, urubyiruko, abagore n’ihuriro rya za sosiyete sivile.

Biteganyijwe ko nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira ni ukuvuga kugeza 2022.

Inama ya Commonwealth iba buri myaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza