MIFOTRA yisubiyeho itanga konje ku munsi w’irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 Kanama 2017 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(Mifotra)yatangaje ko ku munsi w’irahira rya Perezida Kagame, riteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, ari ikiruhuko ku bakozi bo mu nzego za leta n’iz’abikorera.

Ubu butumwa buravuguruza ubwari bwatanzwe mbere n’iyi Minisiteri bwavugaga ko akazi kazakomeza nk’ibisanzwe.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye rigira riti “ Kugira ngo abaturage hirya no hino mu gihugu bazabashe gukurikirana uyu muhango ukomeye, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo inejejwe no kumenyesha abakozi bose n’abakoresha mu nzego za leta n’iz’abikorera ko ejo ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 ari umunsi wa konje.”

Inzego z’abikorera zitanga serivisi zikenerwa na benshi nk’amabanki, restaurant, amahoteli, amavuriro, abatwara abantu zo zasabwe kuzakora kandi zigatanga serivisi nziza.

Ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame ugiye kuyobora manda ya gatatu yatorewe muri uku kwezi, bizabera kuri Stade Amahoro i Remera; biteganyijwe ko bizitabirwa n’abantu babarirwa mu 25,000 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu matora yabaye ku ya 3-4 Kanama 2017 n’amajwi 98,79 %, atsinze umukandida wigenga Mpayimana Philippe wagize 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wabonye 0.48%. Iyi manda azarahirira kuri uyu wa Gatanu izarangira mu 2024.

Abakuru b’ibihugu umunani, ba Visi Perezida babiri, ba Minisitiri b’Intebe bane, ba Perezida b’Inteko zishinga Amategeko mu bihugu byabo batatu n’abandi bayobozi bakomeye barimo nka Benjamin Mkapa wahoze ayobora Tanzania bamaze kugera mu Rwanda kwifatanya na Perezida Kagame n’abanyarwanda muri ibi birori.

Inkuru yari yatangajwe mbere

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Uwizeye Judith

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza