Midimar yasobanuye aho kwimurira impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu bigeze

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Nzeri 2016 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR), yatangaje ko kugeza ubu ibihugu u Rwanda rwasabye kwakira impunzi z’Abarundi baruhungiyemo nta na kimwe kiremera cyangwa ngo gihakane ibyo cyasabwe, nubwo bigaragaza imbogamizi zo kuba impunzi ari nyinshi ku mugabane w’i Burayi.

Muri Nyakanga uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rwifuje ko impunzi z’Abarundi zaruhungiyemo zabona ibindi bihugu zijyamo kugira ngo bigabanye amanyanga ya politiki aba mu bibazo by’impunzi.

Minisitiri Ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza, Seraphine Mukantabana, yabwiye IGIHE ko ibiganiro n’ibihugu birimo ibya kure bigikomeje ariko bitarabonerwa umurongo uhamye ahanini bitewe n’ibibazo by’impunzi nyinshi u Burayi bukomeje kwakira.

Yagize ati “Tuvugana n’Abambasaderi bose duhuye n’uyu munsi hari abo twari kumwe ariko ubona ko abenshi bavuga ngo turafasha izimaze igihe kinini mu Rwanda, bakavuga ko byivanze n’ibibazo by’impunzi nyinshi zabonetse ku butaka bw’u Burayi n’ibibazo bigenda bivuka hirya no hino ku buryo ubona ntibahakana ntibemera, mbese ntiwavuga ngo bifite umurongo uyu n’uyu.”

Ibihugu by’i Burayi bikomeje kwakira impunzi nyinshi zihunga intambara ikomeje kuyogoza bimwe mu bice byo mu Burasirazuba bw’Isi, nko muri Syria, Iraq ndetse n’Abanyafurika badahwema guhungirayo. Izi mpunzi zishobora gutuma Abarundi batabonayo ubuhungiro.

Mukantabana yemeje ko ahanini u Rwanda rurimo kuganira n’ibihugu by’i Burayi kuko ibibazo bitari iby’ubuhunzi ahubwo bivanzemo politiki nyinshi rutinya n’ibindi bihugu byo mu karere bibitinya.

Yagize ati “Cyane cyane tuganira n’ibihugu by’i Burayi kubera ko impamvu yatuma u Rwanda rwifuza ko abantu bigira hirya y’imipaka yarwo, wenda n’ibindi bihugu bishobora kuba bizifite kuko ntabwo twabwira Tanzania kuko nabo baba begereye u Burundi, ngira ngo ibibazo twagira n’impamvu zituma twifuza ko bajya kure y’u Burundi na Tanzania yabigira.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi z’Abarundi zirenga 85 000. Minisitiri Mukantabana akomeza avuga ko nihakomeza kubura ibihugu byakira impunzi z’Abarundi bizaba ngombwa ko bongera kwicara n’inzego zitandukanye bakabijyaho inama.

Impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu gihugu ku bwinshi muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yaje no gutorerwa.

Minisitiri Seraphine Mukantabana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza