MIDIMAR yahumurije impunzi z’Abanyarwanda zidataha zikanga ubukene

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Debonheur Jeanne d’Arc, yamaze impungenge impunzi z’Abanyarwanda zitinya gutaha, zivuga ko nizigera mu Rwanda zizahura n’ubukene.

Guhera tariki ya 1 Mutarama 2018 nta munyarwanda wahunze hagati ya 1959 na 1998 uzongera gufatwa nk’impunzi.

MIDIMAR imaze iminsi iri mu bukangurambaga mu Banyarwanda b’impunzi, ibasaba gutaha bitarenze kuwa 31 Ukuboza 2017 kugira ngo banabashe kwitabwaho.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza Itorero Urunana rw’Urungano mu Karere ka Gatsibo, Minisitiri Debonheur yasabye urubyiruko rwitabiriye cyane cyane uruturuka mu mahanga kuvuga ibyiza basanze mu Rwanda kugira ngo abatarataha bihutire gutahuka.

Yagize ati “Turasabwa kuvuga ukuri .Ku rubyiruko ruba hanze y’igihugu, icyo tubasaba ni ukugeza ku bandi banyarwanda bari hanze ibyo mwiboneye biri mu gihugu, mubabwize ukuri kuko abari hanze babeshywa byinshi ariko urubyiruko iyo rubwira urungano rwabo rubumva kurusha abakuru.”

Yongeyeho ati “Niba muri hano muri urubyiruko , nimusubira mu bihugu aho mwaturutse, mugende mubabwire ko mwabonye u Rwanda ari amahoro, muvuge ibyiza mwabonye umutekano. Ntacyo tubuze dufite ubuyobozi bwiza, nta munyarwanda ugihangayitse.”

Debonheur kandi yahumurije abatinya gutaha bazi ko nibagera mu Rwanda bazahura n’ubukene.

Ati “Hari abatinya gutaha ngo wenda bazaza bagire ibibazo mu Rwanda, ngo hari ubukene, ngo bicwe n’inzara babure amahoro, ibyo nta bigihari. Abatahutse hari uburyo tubakira neza, tubagenera ibyo kurya by’amezi nibura atatu kugira ngo bafashwe kwiyubaka muri iyo minsi; hari amafaranga bagenerwa, umuntu mukuru umwe utahutse aragenerwa amadolari 250, umwana akagenerwa amadolari 150.Si amafaranga make kuko aguha intangiriro y’ubuzima.”

Minisitiri Debonheur kandi yasobanuye ko abatahutse bagifite imbaraga bigishwa imyuga, bakanafashwa mu kubona ibikoresho byo gutangiza, abatishoboye bagafashwa.

Minisitiri Debonheur yavuze ko abo impunzi z’Abanyarwanda zifite ibikorwa by’iterambere aho ziri, zikwiye kujya kuri Ambasade z’u Rwanda aho, zigafata ibyangombwa zigakomereza ibikorwa byazo ariko batitwa impunzi.

Ati “Ibyiza birahari byinshi, ntacyo muzaburira mu rwababyaye kandi nta heza nk’iwanyu. N’ubishaka afite iterambere yagezeho mu gihugu arimo, nareke kuba impunzi agende yegere Ambasade y’u Rwanda aho ari imufashe kubona ibyangombwa, agumeyo akore atere imbere ariko ari Umunyarwanda.”

MIDIMAR iherutse gutangaza ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka kugeza mu Ukuboza, imaze kwakira impunzi zigera ku bihumbi bitandatu. Kuva mu 2010, yakiriye hafi ibihumbi 84 naho mu 2017 gusa hamaze gutaha ibihumbi 14.

Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Debonheur Jeanne d’Arc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza