MICT yemeye ko yananiwe gufata byihuse ba ruharwa bashinjwa ibyaha bya Jenoside

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Gashyantare 2018 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (MICT), Dr Serge Brammertz, yavuze ko kugeza ubu bananiwe gufata ba ruharwa bakekwaha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishe ariko ko ntibaracika intege.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania (ICTR) rwafunze imiryango.

Urwo rukiko rwasimbuwe na MICT ari nayo yagombaga kuburanisha imanza z’abo ICTR yasize itaburanishije ndetse no gufata abakekwaho Jenoside bari bakihishe.

Mu manza ICTR yasize harimo iza ba ruharwa umunani bashyiriweho buri umwe igihembo cy’amadolari miliyoni eshanu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku muntu uzabasha kwerekana aho bari. Muri bo harimo Félicien Kabuga, Major Protais Mpiranya na jenerali Augustin Bizimana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umushinjacyaha Dr Brammertz yavuze ko nubwo bagerageje gukoresha ingufu nyinshi, kuri ubu nta kigaragara barageraho mu gufata abakihishe.

Yagize ati “Uko bihagaze ubu twaratsinzwe mu kuba twafata ba ruharwa bakekwaho ibyaha bya Jenoside. Uko niko kuri. Nubwo abakozi bacu benshi bagiye bakora amanywa n’ijoro bagerageza gushakisha aho bihishe.”

Icyakora Brammertz yavuze ko baherutse kwicara bakareba aho bagize intege nke ndetse n’ibigomba kunozwa ku buryo amavugurura barimo ngo azagira icyo ageraho.

Avuga ko batacika intege mu gihe bazi ko n’abakekwagaho ibyaha bikomeye mu yahoze ari Yugoslavie baje gufatwa hashize igihe kinini bihishe.

Yagize ati “Twagerageje kureba amasomo twakuramo, tureba ibitarakozwe neza uburyo byarushaho gukorwa neza, mu mezi make ashize twatangiye gushyiraho ubundi buryo bugezweho , harimo ikoranabuhanga rigezweho mu gushakisha , twongereye imikoranire n’abafatanyabikorwa bacu. Birakomeye cyane gufata abo bantu bafite imyirondoro itandukanye, banashoboye kwihishahisha imyaka myinshi ndetse bafite n’ababashyikigiye, gusa tuzakomeza gukora uko dushoboye .”

Yavuze ko bari no guhindura itsinda ryari rishinzwe guhiga abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bongeramo abakozi bashya.

Ati “Nizeye ko mu gihe kiri imbere tuzaba twicaye aha twerekana ko hari abanyabyaha bafashwe.”

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko hakiri ubushake buke bwa politiki bwo gufata no kohereza abakekwaho Jenoside mu bihugu bimwe na bimwe.

Yavuze ko bagerageje gutanga impapuro mpuzamahanga zita muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside ariko ngo hakenewe ubundi buryo burenze impapuro.

Yagize ati “Ntabwo gukoresha inyandiko mpuzamahanga zifata abantu ubwabyo bihagije, dukeneye inzira ya dipolomasi yiyongera kuri izo nyandiko, n’inzira ya politiki yiyongeraho […] Ntitwavuga ko nta cyakozwe ariko kohereza umuntu mu gihugu bifite amategeko abigenga harimo n’ubushake bwa politiki kandi hari ibihugu bidafite ubwo bushake.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bumaze kwakira amadosiye 18 y’abakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe kuburanira mu Rwanda ndetse n’imanza 21 zatangiye kubukwranishirizwa mu mahanga.

Kugeza mu mpera za 2017 ubushinjacyaha bwari bumaze gutanga inyandiko z’ibirego 835 mu bihugu 33 ku Isi.

Umushinjacyaha Mukuru wa MICT, Dr Serge Brammertz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza