Mgr Bilindabagabo yamuritse igitabo ‘Goliyati Araguye’ kivuga ku guhashya ibiyobyabwenge

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Musenyeri Bilindabagabo Alexis wahoze ayobora Itorero ry’Abangilikani muri Diyosezi ya Gahini, yamuritse ku mugaragaro igitabo yise ‘ Goliyati Araguye’ gikubiyemo inzira n’uburyo bwakwifashishwa mu guca ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Igitabo ‘Goliyati Araguye’ cyamurikiwe mu isomero riherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2019.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo abo mu nzego z’amadini n’amatorero n’abayobozi mu nzego nkuru za leta.

Ni igitabo gifite amapaji 201, kikaba gikubiyemo inshingano za buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge, icyo buri wese asabwa, inyungu zo kubirandura mu Rwanda n’ubuhamya bw’abasore bakoreshejwe n’ibiyobyabwenge bakica mugenzi wabo.

Asobanura ku nyito y’igitabo cye yavuze ko yahisemo iri zina aho agereranya ibiyobyabwenge na Goliyati wo muri Bibiliya nk’umuntu w’umunyembaraga wari ugejeje habi ubwoko bw’Imana ariko akaza kwicwa na Dawidi wari ukiri umusore w’umugenda.

Yagereranyije Dawidi n’u Rwanda rutera ntiruterwe, rukaba rudasiba kwesa imihigo mu ruhando rw’amahanga, anagaragaza ubushake bwa politiki, imiyoborere myiza n’ubufatanye nk’intwaro zizarugeza ku gihugu cyiza.

Musenyeri Bilindabagabo yavuze ko yatekereje kwandika iki gitabo nyuma y’imyaka 14 atangiye kwinjira mu rugamba rwo gufasha leta kurandura ibiyobyabwenge ku butaka bw’u Rwanda.

Ni igitekerezo yagize nyuma yo kubona bamwe mu basore byakoresheje bakica mugenzi wabo umuryango we ugasigara mu gahinda na bo bagafungwa bakiri bato.

Yagize ati “Ubundi natangiye kwinjira muri uru rugamba mu 2006 nsunitswe n’ibintu bibiri birimo umusore wishwe na bagenzi be bane bari bafashe ibiyobyabwenge; nagiye kumushyingura ndeba agahinda umuryango we usigaranye mvayo nabirakariye. Ikindi muri gahunda ya ‘Wite ku mwana wese nk’uwawe’ yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma yayo nakoze gahunda yiswe ‘Ijwi ry’umuturanyi’ itanga umusaruro mu turere dutatu mpita niyemeza gukomerezaho.”

Yavuze ko mu mezi atatu abantu amagana babivuyemo ndetse ngo kuri ubu bameze neza barashima Imana.

Musenyeri Bilindabagabo agaragaza ko ibiyobyabwenge benshi babivuga bakabifata nk’ibyoroshye nyamara biri koreka urubyiruko rwinshi ku buryo bidakwiye kwihanganirwa.

Yasabye umuryango, amashuri, amavuriro, inzego z’ibanze, abanyamadini gufatanya bagakora umurimo wabo neza bakamenya aho ababicuruza baherereye ngo kuko “ iyo ukuyeho umurozi urogwa asigara nta kibazo agira” bisobanuye ko ababicuruza nibabahashya abana babo bazasigara bameze neza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yashimiye Musenyeri Bilindabagabo ku gitabo yanditse anamwizeza ubufasha mu kubigeza hirya no hino mu gihugu.

Ati “Mu izina rya minisitiri wanyoherereje muri iki gikorwa turagusezeranya ko tuzagufasha mu kucyigisha hirya no hino kandi intego wihaye yo kubirandura mu gihugu igerweho.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe Ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bireba buri Munyarwanda wese.

Yagize ati “Igihugu cyacu cyafashe umurongo uhamye wo kurwanya no guhashya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kubera ko bigira ingaruka ku bantu mbere na mbere, imiryango yacu n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.”

Yavuze ko no mu ngamba zafashwe zirimo gutanga ubumenyi no kugeza amakuru ku bantu bose hifashishijwe inyandiko bakamenya ibyo ari byo.

Dr Ndimubanzi yashimiye Musenyeri Bilindabagabo ku gitekerezo cyiza yagize amwizeza ubufatanye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bantu bafite indwara zo mu mutwe aho 3% bwasanze babiterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko bituma benshi mu rubyiruko bangirika ku buryo bikwiye kuba umukoro wa buri wese kubihashya.

Musenyeri Bilindabagabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko agiye gukwirakwiza igitabo cye hirya no hino mu Rwanda ndetse yasabye Abanyarwanda kukigura.

Igitabo ‘Goliyati Araguye’ kigura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Musenyeri Bilindabagabo yatekereje kwandika iki gitabo nyuma y’imyaka 14 atangiye kwinjira mu rugamba rwo gufasha leta kurandura ibiyobyabwenge
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yashimiye Musenyeri Bilindabagabo ku gitabo yanditse
Umuyobozi w'Itorero UEBR, Bishop Rutayigirwa Denys yitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe Ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibiyobyabwenge bikwiye guhashywa burundu
Inzego za Polisi y'Igihugu zari zihagarariwe muri iki gikorwa
Igikorwa cyo kumurika igitabo "Goliyati araguye" cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel na Musenyeri Bilindabagabo Alexis ubwo bamurikaga igitabo
Abitabiriye imurikwa ry'Igitabo cya Musenyeri Bilindabagabo bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza