Meya w’Umujyi wa Paris ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro za Kamena, Anne Hidalgo, uyobora Umujyi wa Paris azagirira uruzinduko mu Rwanda aho biteganyijwe ko azasura abagenerwabikorwa b’imishinga umujyi we utera inkunga.

Kuva mu 2006, Umujyi wa Paris utera inkunga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda ifasha abana mu myigire, mu bijyanye no kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero y’abana.

Ana María "Anne" Hidalgo Aleu ayobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, ni we mugore wa mbere wagiye kuri ubu buyobozi.

Ku wa 01 Kamena ubwo azaba ari i Kigali aho azasura ibikorwa by’Umuryango FXB Rwanda uterwa inkunga n’Umujyi wa Paris mu Murenge wa Nyamirambo.

Azitabira kandi inama ya 89 ya Biro Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa (Association Internationale des Maires Francophones-AIMF). Iyo nama izitabirwa n’abayobozi b’Imijyi igera kuri 19 baturutse hirya no hino ku Isi.

Inama izaganira ku iterambere ry’imijyi hanatangwe ibiganiro ku kwibuka, kwiyubaka n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibindi bikorwa bishamikiye kuri iyo nama ni isiganwa mpuzamahanga ryamagare ku ngimbi n’abangavu, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Union Francophone de Cyclisme) ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Umuyobozi w’Umujyi wa Paris azasura inzibutso za Jenoside ndetse akaganira n’inzego zita ku mibereho y’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo IBUKA na CNLG.

Anne Hidalgo, uyobora Umujyi wa Paris ategerejwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza