00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya w’Umujyi wa Kigali yagaragaje ibiganiro byo mu miryango nk’igisubizo ku kwiyahura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 Kanama 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yagaragaje ko ibiganiro byo mu miryango bishobora kuba umuti ku bibazo biri guteza abantu kwiyahura muri ibi bihe.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, ubwo yavugaga ku bantu bamaze iminsi biyahurira mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ku nyubako y’isoko ry’Inkundamahoro iherereye i Nyabugogo.

Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bagaragaza ko umubare munini w’abantu biyahura babanza kugera aho bumva ari bonyine nubwo yaba akikijwe n’abantu basaga 5,000 cyangwa se abana n’abantu, ariko we ngo aba yumva nta muntu bari kumwe.

Meya Rubingisa yavuze ko nubwo hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu abantu bari guhitamo kwiyahurira ku nyubako y’Inkundamahoro ariko hakenewe ibiganiro byo mu muryango nk’igisubizo ku kibazo cyo kwiyahura.

Ati “Icyo navuga turi gukora ni ukugira ngo tunarebe impamvu ari hariya bimaze igihe bibera. Hari n’ahandi byigeze kuba mu Mujyi ariko mu gihe gito gishoboka … ngira ngo ejo bundi ho mu cyumweru kimwe babiri barahiyahuriye tukibaza impamvu ari hariya bibaye.”

Yakomeje agira ati “Urebye uko inyubako imeze ifite ibisabwa byose, ifite Camera zireba abantu binjira mu rwego rw’umutekano ku buryo ushobora kumenya uko yinjiye n’aho yaciye. Ifite ibisabwa mu buryo bw’imyubakire. Noneho tukibaza n’icyo twakora ngo tube twanabikumira. Turakomeza dukurikirane tunarebe ko hari ibindi bikorwa twasabye ko n’abandi bakurikira iby’imyubakire niba hari ibindi byakongerwamo.”

Yavuze ko ubu hari gukorwa iperereza rwimbitse mu rwego rw’indwara zishobora gutera kwiyahura kandi ko bari gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC mu ishami ryita ku ndwara zo mu mutwe.

Ati “Icyo tumaze kumenya ni uko aba yagaragaje ibimenyetso mbere nk’uko tubigaragarizwa n’inzego z’ubuvuzi zibisobanukiwe. Ibimenyetso mvuga ni ka gahinda k’inkubirane aba amaranye igihe, akaba yahindura imyitwarire mu buzima bwe busanzwe."

Yavuze ko abantu babana n’uwateguye kwiyahura bashobora kubimenya binyuze mu bimenyetso bibanziriza icyo gikorwa.

Ati”Nko kwigunga no guceceka ariko bikaba bisaba ko abantu babana na we bamuba hafi bashobora kubona ko hari ikintu cyahindutse. Ntabwo ari ibintu tumenyereye mu Rwanda cyangwa mu mibereho yacu, uwaba atangiye kwitwara gutyo, usanga batangira kongorerana ngo asigaye yitonda cyangwa se ngo ari kuvuga nabi, ntitubitware ko ari kuduha ibimenyetso by’ikibazo yaba afite.”

Yongeye ho ati “Hari n’abageraho bakabivuga. Ngo ‘iki kibazo ndaje nkibakemurire, ndaje mbaruhure mu minsi iri imbere.’ Agatanga nk’ubwo butumwa ariko ntitube twasobanukirwa ngo twumve ko hari ikigiye kuba.”

Yasabye abaturage gukorera hamwe bagatanga amakuru ku muntu bashobora kubona afite ibimenyetso bidasanzwe biganisha ku kwiyahura agafashwa.

Ati “Tugashyira imbaraga muri ya midugudu dutuyemo aho umuntu aba areba mugenzi we na bya bimenyetso. Ab’inzego z’ubuzima, abajyanama bakaba babitugaragariza muri ya migoroba y’imiryango dukora, inatuviramo ibisubizo byinshi. Ku buryo umuntu ashobora kumenya icyo kibazo tukaba twamufasha.”

Rubingisa yavuze ko kuba inyubako y’Inkundamahoro ifite urujya n’uruza rw’abantu benshi cyane byagorana kumenya ko umuntu winjiyemo agiye kwiyahura, gusa hashyizweho inzego z’umutekano kugira ngo zikomeze gukumira abashobora kuba bafite uwo mugambi.

Mu mezi abiri gusa hamaze kwiyahurira abantu batatu babiri muri bo bahita bashiramo umwuka undi arakomereka.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yagaragaje ko ibiganiro byo mu miryango bishobora kuba umuti ku bibazo biri guteza abantu kwiyahura muri ibi bihe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .