Meya Rwamurangwa yahishuye ibanga ryatumye Gasabo yigaranzura utundi turere

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Amatsiko yari yose ku bari bateraniye mu nyubako ya Kigali Convention Centre, bitabiriye umuhango wo kwesa imihigo ya 2015/2016 no guhiga iya 2016/2017, udasize Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, bari barajwe ishinga no kumva Akarere kari buhige utundi.

Bidatinze, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatangiye kuvuga uko uturere twahiganye mu kwesa imihigo, ku isonga haseruka Gasabo n’amanota 81.6%.

Aka karere katunguye benshi kuva ku mwanya wa 28 mu mwaka wa 2013/2014, n’uwa 8 mu mwaka wa 2014/2015 kakagera ku mwanya wa Mbere mu mwaka wa 2015/2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, avuga ko ibanga ryatumye bagera kuri iyi ntambwe bagahigika uturere twose, ari imikoranire y’inzego no guha ijambo abaturage mu bibakorerwa.

Yagize ati “Gufatanya kw’inzego nibyo bituma abantu bashobora kugera ku mihigo biyemeje, ikibazo gikomeye tugomba guhora twitaho ni uko inzego zigomba gukorana cyane cyane iz’Akarere kugera hasi ku mudugudu ndetse n’izindi nzego.”

Meya Rwamurangwa yongeraho ko iki gihembo ari ikimenyetso cy’uko abaturage batangiye kwiyumva mu Karere kabo kandi bazakomeza kubiharanira.

Ati “Ikindi ni ugukomeza kwimika uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, mu mihigo kuko icyagiye kitugora cyane ni uko abaturage bumva ubuyobozi. Iki ni ikimenyetso cy’uko abaturage batangiye kumva neza, kwiyumva mu karere no mu buyobozi bwabo.”

Gasabo ntiyiteguye kurekura ikamba

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere twasubiye inyuma cyane kagera ku mwanya wa 19 kavuye kuwa kabiri. Meya Rwamurangwa avuga ko nubwo ari amarushanwa yo kwesa imihigo batiteguye kurekura igikombe.

Yagize ati “Tugiye gukora ibishoboka byose muri kwa gufatanya, gushaka ibisubizo bitandukanye byunganira ingengo y’imari tuba dufite kugira ngo uyu mwanya tutazawusubiraho inyuma cyangwa se tuwukomereho.”

Imikoranire myiza y’inzego ni kimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe, Murekezi nk’imwe mu ntwaro ikomeye yo kugeza ku baturage iterambere binyuze mu mihigo.

Yagize ati “Iyo urebye ahantu nyobozi yumvikana na njyanama, ikayobora neza abakozi, abafatanyabikorwa bakaza nyobozi ikabinjiza muri za gahunda y’imihigo, usanga ishyirwa mu bikorwa neza amanota akaba menshi.”

Mu mpanuro Perezida Kagame yatanze kuri uriya munsi, yagarutse ku mikoranire y’abayobozi no kumenya ko gutwara igikombe bisobanuye guhindura ubuzima bw’abaturage.

Uturere dutanu twa mbere ni Gasabo, Gicumbi, Huye, Rusizi, Nyamagabe. Uturere twa Kayonza, Gakenke, Nyagatare, Rutsiro, Musanze twaje mu myanya itanu ya nyuma.

Intara y’Amajyepfo ifite uturere dutanu mu icumi twa mbere, naho Uburengerazuba bukagira uturere tune mu icumi twa nyuma.

Rwamurangwa ashyikirizwa igihembo cy'Akarere ayoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza