00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo Rwanda yagaragaje ko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hateganyijwe imvura nyinshi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko Mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

Iki gice kingana n’iminsi icumi akaba ari ukuva tariki ya 1 Ukwakira kugeza ku ya 10. Usibye muri izi ntara mu zindi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 140.

Imvura nyinshi iteganyijwe mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, imvura iringaniye iteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu iri hagati ya milimetero 80 na 140, ikaba iteganyijwe mu minsi itanu n’umunani.

Ku bikijyanye n’ubushyuhe mu gihugu hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 20°C na 32°C. Ubushyuhe buri hagati ya 30°C na 32°C ni bwo bwinshi buteganyijwe mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali, ikibaya cya Bugarama n’ibice bike by’Intara y’Iburasirazuba.

Hagaragajwe ko hazaboneka umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 10m/s mu gihugu. Umuyaga mwinshi uri hagati ya 8m/s na 10m/s uteganyijwe mu bice bimwe by’uturere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Gakenke, Rulindo, Huye, Rusizi, Gisagara na Nyanza.

Kubera imvura ndetse n’ubuhehere bw’ubutaka Meteo Rwanda irashishikariza abahinzi gukomeza gutera ibihingwa biberanye n’agace baherereyemo.

Barasaba akandi abegereye ibishanga kudatera imbuto nyinshi mu butaka ahubwo bagashyiraho uburyo bwo kuyobora amazi bakabona gutera imbuto zatoranyijwe.

Abahinzi kandi barashishikarizwa kubagara imirima yabo vuba kugira ngo badatakaza umusaruro wabo.

Meteo Rwanda yagaragaje ko mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hateganyijwe imvura nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .