Me Nkongoli yavuze uburyo Habyarimana yamwirukanye muri Electrogaz amwohereza kwigisha ku Kibihekane

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 9 Mata 2018 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Umushakashatsi akaba n’Umunyamategeko, Me Nkongoli Laurent, yakomoje ku kimenyane mu itangwa ry’akazi, aho mbere ya Jenoside Abatutsi bize Kaminuza batahabwaga imyanya ikomeye kuko Perezida Habyarimana Juvénal ari we ubwe wabishyiriragaho.

Me Nkongoli yavuze ko mu gihe yakoraga muri Electrogaz, Habyarimana ngo yategetse ko yirukanwa akoherezwa kwigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Kibihekane mu Gasiza muri Nyabihu aho uyu Mukuru w’Igihugu yakomokaga.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Isi ya None cya Radio Rwanda, yari yatumiwemo we na Gasamagera Wellars.

Me Nkongoli yavuze ko yanze kujya kwigisha, bamufatira icyemezo cyo kumuhagarika mu bakozi ba leta.

Yagize ati “Njyewe banyirukanye muri Electrogaz banjyanye kwigisha ku Kibihekane kwa Habyarimana ndanga, nanze bafata icyemezo cyo kunca mu bakozi ba leta n’abashobora kuzaba bo. Nahise mbarega muri Conseil d’Etat (urukiko abakozi ba leta baregagamo) nsaba ko icyo cyemezo cyavaho. Hari umucamanza wihaze akivanaho ariko n’ubu ngubu nagombaga kuba nkiri igicibwa.”

Uyu mushakashatsi yavuze ko umuntu wese wakoraga mu nzego za leta ufite Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ari Habyarimana wagombaga kumuha akazi cyangwa akakamwima.

Ati “ Niwe (Habyarimana) washobora kubuza Umututsi kubona akazi. Hari igihe abantu bajya bavuga ngo hari abantu bajyaga babimubwira, icyo ni ikintu kigaragaza ko ari we nyir’ubwite wari ubishyigikiye kandi biranumvikana kuko ari we wari Perezida wa MRND […].”

Gasamagera yavuze ko Abatutsi babashaga kwiga Kaminuza iyo bagiraga amahirwe ngo bahabwaga akazi kadafashije, gatandukanye n’urwego bariho. Politiki yariho ntiyemeraga ko Abatutsi bahabwa imirimo ari benshi mu nzego za leta.

Tariki ya 1 Werurwe 1975 u Rwanda rwasinye amasezerano arebana n’uburenganzira mu kwiga, rwifata ku ngingo ya 13 yahaga abaturage bose uburenganzira bungana ku mashuri, Leta y’u Rwanda yanze iyi ngingo kubera ko yakurikizaga politiki y’iringaniza ry’amoko n’uturere yakumiraga bamwe mu Banyarwanda mu mashuri.

Uretse ibi bijyanye n’iringaniza, Me Nkongoli na Gasamagera basobanuye uburyo mu myaka ya 1990 ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu bafunzwe mu byitso bagahohoterwa bikomeye.

Mu Mujyi wa Kigali hamwe mu hantu hafungiwe abiswe ibyitso by’Inkotanyi ni muri Gereza ya 1930, Stade ya Kigali i Nyamirambo n’i Gikondo.

Basobanuye ko ibyo byose byabaye byari mu mugambi wa Leta ya Habyarimana wo gutegura Jenoside yaje gukorwa mu 1994 igahitana Abatutsi barenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

Me Nkongoli yavuze ko mu gihe yakoraga muri Electrogaz, Habyarimana ngo yategetse ko yoherezwa kwigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Kibihekane muri Nyabihu arabyanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza