Me Bugabo washinjwaga kwaka ruswa yagizwe umwere

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagize umwere Me Bugabo Laurent washinjwaga kwaka ruswa umuryango w’uwakatiwe gufungwa burundu azira gufata umwana ku ngufu, awizeza kumufunguza.

Ku wa 13 Kanama 2018 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Me Bugabo yatse ibihumbi 500 Frw umuryango w’uwitwa Nzaramyimana John wakatiwe n’inkiko igifungo cya burundu azira gufata umwana w’umukobwa ku ngufu.

Iyi dosiye yashyikirijwe urukiko, araburana aratsinda nk’uko Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamugize umwere ejo hashize ku wa 13 Nzeri 2018.”

Me Kabaruganda yakomeje avuga ko ataramenya niba uruhande rurega rwarajuriye ku bw’uko kumugira umwere.

Mu ifatwa rya Me Bugabo Laurent, hatangajwe ko iyo ruswa yayatse umuryango wa Nzaramyimana wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu, agakatirwa igifungo cya burundu ariko akaba yarajuriye mu Rukiko Rukuru.

Hatangazwaga ko Me Bugabo wanunganiye mu rubanza Nzaramyimana, yijeje umuryango we ko yavuganye n’ubushinjacyaha ndetse kugira ngo buzamufunguze bisaba ko babanza gutanga amafaranga ibihumbi 500 Frw (bakayaha Me Bugabo).

Me Bugabo Laurent ni umunyamategeko waburana imanza zitandukanye zirimo urwa Ntaganzwa Ladislas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Bugabo yanunganiye Ladislas Ntaganzwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza