Masozera na Micomyiza barahiriye kuba Abajyanama b’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Kanama 2016 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Ubwo yakiraga indahiro z’abajyanama babiri binjiye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Vincent Munyeshyaka, yabasabye gushyira imbere serivisi nziza zihabwa abaturage kuko aricyo gikenewe cyane.

Abajyanama bashya barahiye kuri uyu wa 28 Kanama 2016, ni Masozera Gahonzire Pierre na Micomyiza Gilbert bahagarariye Akarere ka Gasabo.

Nyuma y’indahiro zabo, Munyeshyaka yababwiye hari byinshi byagezweho kuva gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yatangira mu myaka hafi 16 ishize, ubu ikihutirwa akaba ari serivisi inoze.

Ati “Ikintu tugomba gushyira imbere ni serivisi ku muturage kandi serivisi ishyira imbere inyungu ze, ku buryo inzego z’ibanze twaba abafasha b’abaturage. Tuve muri ya mikorere ya kera wabonaga ko umuturage ariwe ugenda wegera inzego.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bigerweho abajyanama bazabigiramo uruhare bafatanyije n’abayobozi bagira inama, umuturage agahabwa serivisi akiri ku rwego rw’akagali.

Yanabibukije kandi ko nubwo ari abajyanama, nabo bakwiye kujya bagisha inama abandi ndetse bakanazirikana ko kuba ari abakorerabushake batemerewe kwikorera ibyo bashatse kuko hari amategeko agenga uwo murimo.

Masozera wari umaze imyaka itanu muri Njyanama y’Akarere ka Gasabo ndetse akaba yarigeze kuba Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere mu 2014 yavuze ko ubujyanama ari akazi gasaba ubwitange n’ubushishozi kugira ngo icyemezo kigiye gufatwa kizagire uruhare mu iterambere.

Yakomeje avuga ko kudatanga serivisi nziza kandi ku gihe bidindiza umuturage n’igihugu kidasigaye bityo nk’abajyanama bakaba bakwiye gutanga inama ziganisha ku kunoza serivisi.

Masozera yasimbuye Munyentwari Alfred witabye Imana muri Gicurasi naho Micomyiza asimbura Mpunga Mediateur wari uhagarariye urubyiruko nyuma akaza kwegura.

Masozera Gahinzire Pierre arahirira kwinjira muri njyanama y'Umujyi wa Kigali
Micomyiza Gilbert yarahiriye guhagararira urubyiruko rw'Akarere ka Gasabo muri njyanama y'Umujyi wa Kigali
Abacamanza bakiriye izi ndahiro
Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (Minaloc), Vincent Munyeshyaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza