Kwamamaza

Mary Gahonzire mu bapolisi 308 basezerewe

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 20:26' na IGIHE


Mu bapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri ba Polisi 8, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.

Ba komiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo: Ba komiseri bakuru bungirije ba Polisi (Deputy Commissioner Generals -DCG) Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire, Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police -CP) Cyprien Gatete, na ba Komiseri bungirije ba Polisi Assistant Commissioners of Police -ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Francis Nkwaya, Joseph Rudasingwa na Jimmy Hodari.

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye kuri uyu mugoroba ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ubwo yabagezagaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo bakanitangira igihugu muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’uruhare bagize mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Yagize ati ”Uyu munsi turizihiza ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda igihugu mwagaragaje mu guteza imbere igihugu cyanyu. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabashimira ubwitange no gukora mutizigama byanyu mu kugira u Rwanda urwo arirwo uyu munsi;ubuzima bushya mugiye gutangira bugomba gukomeza guhesha isura nziza igihugu n’urwego rwa Polisi mwagize uruhare mu kubaka.”

Yakomeje ababwira ati ”Uruhare rwanyu mu kubaka igihugu ntirurangiriye aha, muvuye muri iki cyiciro mwakoreraga Polisi umunsi ku munsi mugiye mu nkeragutabara za Polisi; muracyari mu muryango wa Polisi kandi igihugu kiracyabakeneye mu bundi buryo.”

Minisitiri Harelimana yakomeje agira ati”Muhore mwibuka ko abapolisi basigaye mu kazi bakibafata nk’urugero rwabondetse nk’abantu b’inyangamugayo, ubumenyi n’ubunararibonye mufite bizakomeze guteza imbere igihugu.”

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abafasha b’aba basezerewe kubera ukwihangana, no kubashyigikira ubwo babaga bari mu kazi.

Nsabimana wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko, yashimiye FPR na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwatumye baba abo baribo ubu.

Ati”Iki gihugu cyatugize abo turi bo ubu, twatojwe indangagaciro z’abanyarwanda turanazihagarara, n’ubwo ubu tuvuye mu gipolisi, Polisi y’u Rwanda iracyari umuryango wacu tuzakomeza kubarizwamo kandi twiteguye gukoresha ubunararibonye bwacu no gukorera igihugu igihe cyose kizadukenera.”

Yavuze ko ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu myaka 16 ishize yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye mu kubaka Polisi ikora kinyamwuga.

Ati”Turishimira ko twabigezeho. Uyu munsi dufite Polisi ikomeye kandi ikorera abanyarwanda ndetse no hanze y’igihugu kandi tunishimiye kuba twaragize uruhare mu kubaka igipolisi gikomeye kandi gifite icyerekezo kandi twijeje ko tuzakomeza kugikorera nyuma y’aha.”

Aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru banahawe ibyemezo by’ishimwe mu rwego rwo kubashimira ubwitange bwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda.

DCG (rtd) Stanley Nsabimana niwe watanze ubutumwa mu izina ry'abasezerewe
Minisitiri w'Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana aha impamyabushobozi Supt (rtd) Liberata Mukagasana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved