00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Martin Ngoga yasobanuye uruhare rwa FBI mu iperereza ryahishuye imikoranire ya Rusesabagina na FDLR

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Martin Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda, yagaragaje uburyo inzego z’iperereza za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo FBI, kuva kera na kare zari zizi ibikorwa bya Paul Rusesabagina byo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba ndetse ko mu myaka 11 aribwo zatangiye kumukoraho iperereza zifatanyije n’iz’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, rwatangaje umwanzuro warwo wa nyuma ku rubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, ruvuga ko uyu mugabo w’imyaka 67, akatiwe gufungwa imyaka 25 kubera uruhare yagize mu bitero by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda hagati ya 2018 na 2019, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Kuva yatabwa muri yombi muri Kanama umwaka ushize, Rusesabagina yakunze kugarukwaho cyane ku rwego mpuzamahanga, ariko ibintu byaje guhindura isura ubwo Bishop Constantin Niyomwungere, wari umutangabuhamya mu rukiko, yeruraga akavuga uburyo uyu mugabo wamenyekanye kubera filime ya ‘Hotel Rwanda’, yagejejwe mu Rwanda mu buryo na we ubwe atabashije gusobanukirwa.

Rusesabagina wari ugiye i Bujumbura mu Burundi, yinjiye mu ndege bwite yari imutegereje i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yageze akubutse i San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho atuye.

Kubera ubu buryo Rusesabagina yafashwemo, hari ibihugu, imiryango n’abantu ku giti cyabo babyamaganye, bagashinja Leta y’u Rwanda ‘gushimuta’ uyu mugabo, ndetse bamwe bagasaba ko arekurwa mu maguru mashya.

Ibi ariko ntibyabujije urubanza kwanzika muri Mutarama uyu mwaka, ariko ruza kuzamo kidobya ubwo Rusesabagina yarwikuragamo, akavuga ko atazabona ubutabera bukwiriye, nubwo hari abavuze ko yabitewe n’uko yari amaze kuburanirwa, dore ko ibimenyetso birimo n’abarwanyi 20 bakoranye na we, byose byamushinjaga.

Rusesabagina amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 20, hatangiye igitutu cy’amahanga, bamwe bavuga ko atahawe ubutabera bwuzuye, abandi bavuga ko yahawe igihano kiremereye.

Umwe mu bagarutse ku mwanzuro w’uru rubanza, ni Senateri James Elroy Risch w’imyaka 78, akaba ahagarariye Leta ya Idaho muri Sena ya Amerika.

Uyu mugabo wanayoboye Komite Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika, yavuze ko nyuma y’isomwa ry’urubanza, Amerika ikwiriye kwicarana n’u Rwanda hagashakishwa uburyo Rusesabagina yakurwa muri gereza.

U Bubiligi nabwo bwanditse itangazo buvuga ko butishimiye imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina, ibintu u Rwanda rwamaganye kuko ari ukwivanga mu butabera bwarwo. Byatumye ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga ku mpande zombi, bikabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari kubera Inteko rusange ya Loni.

Amerika irigiza nka kuko yari ibikorwa bya Rusesabagina

Nubwo Rusesabagina yatawe muri yombi mu 2020, urugendo rwo kumuhiga no kumukurikirana rwatangiye mu 2010, ubwo amakuru y’uko akorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yabonekaga.

Aya makuru yavanywe ku bagabo babiri bari muri umwe mu mitwe y’iterabwoba, bafatiwe i Burundi, nk’uko Martin Ngoga wari Umushinjacyaha Mukuru icyo gihe yabisobanuye.

Ngoga yavuze ko mu gihe barimo gusaka aba bagabo, basanze hari impapuro zerekana ko Rusesabagina yaboherereje amafaranga, bituma uruhare rwe bikorwa bya FDLR rutangira kwibazwaho cyane, na cyane ko uyu mugabo yari asanganywe Ishyaka rya PDR-Ihumure, ndetse akaba yari yaragerageje gushinga umutwe w’iterabwoba urishamikiyeho, ariko bikamunanira.

Nyuma yo kubona aya makuru y’ingenzi, Martin Ngoga yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’igihugu Rusesabagina yari atuyemo, kugira ngo abasangize ayo makuru y’umuntu utera inkunga FDLR, umutwe uri ku rutonde rw’iy’iterabwoba muri Amerika.

Yagize ati “[Nyuma yo kwakira ayo makuru] nagiye i Washington mbonana n’umwe mu bayobozi bakuru b’Urwego rw’Iperereza rwa Amerika (FBI), ngiye kumusaba ubufatanye [mu gukurikirana] iyi dosiye kuko amafaranga yaturutse San Antonio, muri Leta ya Texas.”

FBI yahise yinjira muri iki kibazo, itangira iperereza ryayo, ndetse “Ibona ibimenyetso byisumbuye [ku buryo u Rwanda rwari rwatanze].”

Nyuma yo kubona ko amakuru y’ibanze yerekana ko hari ikibazo mu mikorere ya Rusesabagina, FBI yohereje intumwa mu Rwanda kugira ngo barumenyeshe ko hagiye gutangira iperereza ryimbitse.

Ngoga yagize ati “Nyuma y’igihe, Umwe mu bayobozi bakuru muri FBI yaje mu Rwanda, aherekejwe na Ambasaderi wa Amerika, turahura maze banshyikiriza ibaruwa yemeza ko bagiye gutangira iperereza rirambuye kuri Rusesabagina.”

Mu makuru inzego zombi zakomeje gusangira, byagaragaye ko amafaranga yishyuwe abarwanyi ba FDLR yatanzwe na Rusesabagina ku giti cye, akayishyura ayanyujije kuri Western Union, Ngoga akavuga ko mu gihe hari abakeka ko aya mafaranga atari agamije gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, ‘FBI ikwiye gusobanura indi mpamvu yatumaga aya mafaranga yoherezwa.’

Ngoga yabwiye Senateri Risch kwifashisha FBI mu kumenya neza ibyo bikorwa bya Rusesabagina, mbere yo kumugaragaza nk’umwere.

Ati “Ubwo Komite [y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena] yitaye kuri iki kibazo, hari uburyo bwo gutangira kugikurikirana, bihereye hafi aho [muri FBI].”

Rusesabagina yahamijwe ibyaha birimo kugira uruhare mu kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN no kuwutera inkunga mu bitero wagabye ku Rwanda bikica abantu icyenda.

Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 kubera kugira uruhare mu bitero by'iterabwoba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .