Kwamamaza

Martin Ngoga yasabye ko ibirori rusange byajya bibanzirizwa n’indirimbo yubahiriza EAC

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 09:54' na Mukaneza M.Ange


Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yasabye ko ibihugu EAC byashyira ibendera ry’uyu muryango mu bigo bya leta byose ndetse hakajya haririmbwa indirimbo iwubahiriza mu gihe habaye ibirori rusange.

Ngonga ubarizwa muri komisiyo ya EALA yavuze ko ibi ari mu rwego rwo gutuma abaturage barushaho kwiyumva muri uyu muryango no kuwumenya.

Ibi abivuze nyuma y’uko mu cyumweru gishize leta ya Kenya yasohoye amabwiriza asaba ibigo bya leta byose gushyiraho ibendera rya EAC no kujya baririmba indirimbo yubahiriza uyu muryango.

Ngoga yavuze ko bagiye gutangira gushishikariza u Rwanda n’u Burundi gutera ikirenge mu cya Kenya.

Ati “Ibi byemezo byo gushyiraho ibendera no kuririmba indirimbo yubahiriza EAC mu bikorwa rusange mu buryo buhoraho, burambye kandi busa n’itegeko bishobora kugaragara nk’umuhango ariko ikigamijwe ni ugutuma abantu bumva impamvu y’uyu muryango.”

Yakomeje avuga ko nubwo abaturage bungukira muri uyu muryango ariko abafite imyumvire n’ubumenyi buhagije kuri EAC bakiri bake cyane.

Mu kiganiro na The New Times, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukama Abbas yavuze ko igitekerezo cyo kuririmba indirimbo yubahiriza EAC mu birori rusange ari cyiza kandi gikwiye gushyigikirwa.

Ati “Ntabwo twigeze tubiganiraho mu nteko ariko ndakeka byaba byiza icyemezo nk’iki cyarafashwe nyuma yo kwemezwa n’inama y’abakuru b’ibihugu nk’icyemezo bahuriyeho cyangwa se cyaravuye muri EALA cyangwa mu ba minisitiri bagize EAC kandi gihuriweho na bose.”

Tanzania na Uganda nibyo byafashe iya mbere mu kubahiriza amabwiriza asaba ko ibendera rya EAC ryashyirwa ahantu hose hagaragara ibendera ry’igihugu ndetse indirimbo yubahiriza uyu muryango ikajya iririmbwa mu birori bitandukanye.

Indirimbo yubahiriza EAC yahimbwe na korali yo muri Kenya iyobowe n’uwitwa Richard Khadambi, iri mu rurimi rw’ Igiswahili. Yemejwe nk’igenga uyu muryango mu nama y’abakuru b’ibihugu ku itariki ya 3 Ukuboza 2010; ikubiyemo amagambo ashishikariza abaturage gukunda igihugu, gushyira hamwe no gukora cyane.

Mu mategeko ya EAC harimo ko ibihugu byose bigize uyu muryango biyigisha abaturage babyo bakajya bayiririmba nyuma y’iyubahiriza ibyo bihugu. Uyu muryango ugizwe n’u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi na Sudani y’Epfo.

Depite Ngoga yasabye ko indirimbo yubahiriza umuryango wa EAC yajya iririmbwa mu bihugu byose biwugize

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved