Maroc igiye gufungura ambasade mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 Nzeri 2016 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Ubwami bwa Maroc bwatangaje ko bugiye gufungura ambasade mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza umurunga w’ubufatanye mu by’ubukungu, n’imigenderanire mbere y’uko uyu mwaka wa 2016 urangira.

Mezouar Selaheddine , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc yashimangiye ibi mu nama n’abanyamakuru bitegura kwitabira inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “ Tuzafungura ambasade mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka urangira, ndetse turizera ko tuzanayifungura no muri Uganda umwaka utaha”.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Maroc yongeyeho ko umwami w’icyo gihugu yifuza kugirana umubano mwiza mu bya politiki n’ubukungu n’bihugu byo mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba.

Yongeyeho ati “ Aka karere ni keza kuri twe,kandi tugomba kuhagira icyicaro tukagirana imikoranire ishingiye ku bukungu , tuzabanza dufungure ambasade mu Rwanda nyuma dukurukizeho muri Uganda.”

Gufungura ambasade kwa Maroc mu Rwanda, bije nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu mu kwezi kwa Gatandatu 2016, aho yahuye n’umwami wa Morocco Mohammed VI ,bakaganira kuri gahunda y’imikoranire mu by’ubukungu.

Perezida Kagame ubwo yajyaga muri Maroc yanahuye n’abahagarariye abacuruzi bakomeye i Casablanca muri icyo gihugu.

Abashoramari bo muri Maroc bo mu nzego zitandukanye zirimo amabanki, abubaka ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’amafarumasi bavuga ko bifuza gushora imari yabo mu Rwanda nyuma yo kumenya uko ishoramari rihagaze.

Ikompanyi y’ubwishingizi ya Saham ni imwe mu z’abanya-Maroc zikorera mu Rwanda ikaba ifite umugabane wa 66% muri sosiyete ya Corar-AG ya gatatu muri sosiyete z’ubwishingizi.

Ifungurwa ry’ambasade ya Maroc mu Rwanda na Uganda bishobora kuba igisubizo, kuko Abanyarwanda n’Abagande bajyaga bashaka Visa zo kujya muri Maroc byabasabaga kujya i Nairobi muri Kenya.

Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza