Manishimwe Djabel yafashije Rayon Sports gukura amanota i Nyamagabe, yigiza inyuma Police FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Ukuboza 2017 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Umutoza Olivier Karekezi n’abasore ayoboye bakomeje gufasha Rayon Sports kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona kuri iki Cyumweru bakaba bageze ku mwanya wa Kane batsinze Amagaju FC igitego kimwe ku busa.

Kuwa Kane w’iki Cyumweru, Rayon Sports yakinnye umukino wa mbere w’ikirarane na Police FC kuva umutoza wayo Karekezi yafungurwa, iyitsinda igitego 1-0 cya Irambona Eric.

Iyi kipe yugarijwe n’ibibazo by’imvune ikaba itanafite Abarundi, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir isanzwe igenderaho, uyu munsi yakinnye ifite abakinnyi 15 muri 18 ubundi yemerewe ku mukino.

Ntibyabujije iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka kwihagararaho i Nyamagabe imbere y’ikipe y’Amagaju ikayitsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 79 ku mupira yari ahawe na Irambona Eric urimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi.

Rayon Sports yari yanarushije Amagaju FC atozwa na Nduwimana Pabro kwiharira umupira ku buryo bugaragara ariko kugera imbere y’izamu bikaba ingorabahizi n’aho bikunze kuboneza mu inshundura bikanga.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kurara ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14 ariko ikaba igifite ikirarane kimwe. Uyu mwanya yawambuye Police FC yo yamaze gukina imikino yayo yose uko ari umunani ikaba ifite amanota 12.

Shampiyona iracyayobowe na AS Kigali ifite amanota 16 mu mikino umunani ikurikiwe na Kiyovu Sports zinganya amanota n’imikino naho APR FC ikaba iya gatatu n’amanota 15 ariko Rayon Sports nitsinda ikirarane cya Musanze FC izahita ifata umwanya wa mbere n’amanota 17.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza