Manirareba wajyanye Musenyeri Ntihinyurwa mu rukiko ni muntu ki ?

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Nta gihindutse biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzatangaza ku wa 30 Ugushyingo 2017, umwanzuro ku kirego cy’umuturage witwa Manirareba Herman wareze Arikipiskopi Ntihinyurwa Thaddée kugira uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda.

Muri icyo kirego, Manirareba avuga ko kuwa 29 Kamena 2001 Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be barimo Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro, bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza ku ya 28 Ugushyingo1989 “ ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari Nyirarumaga, umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu II Ndoli mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde.”

Mu iburanisha ryo kuwa 13 Ugushyingo 2017, Me Ndengeyingoma Yvonne wahagarariye Musenyeri, yasabye ko icyo kirego cyateshwa agacuro kuko Musenyeri Ntihinyurwa ibyo yakoze atabikoze mu izina rye ahubwo byakozwe mu izina rya Kiliziya.

Uretse ibyo, Me Ndengeyingoma yanavuze ko Manirareba nta bubasha afite bwo kurega mu izina ry’abanyarwanda bose.

Naho Manirareba we abwira urukiko ko uwarega atamwibeshyeho kuko yari Perezida w’Inama y’Abepiskopi akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya, akaba avuka i Kibeho, ndetse afatwa nk’igishyitsi ntayegayezwa cya Kiliziya mu Rwanda.

Manirareba ubundi ni muntu ki ?

Manirareba Herman wajyanye mu rukiko Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée

KT Press yabashije kuganira na Manirareba nyuma yo kugerageza kumuvugisha kenshi kuri telefone ntibikunde.

Mu mwirondoro yahaye urukiko Manirareba ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ariko siho aba, yibera i Kigali.

Manirareba wahuriye n’iki kinyamakuru kuri ‘Kigali City Mall, KCM, yahoze ari UTC, yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kudatangaza aho ntuye kugeza iby’iki kirego birangiye.”

Yanze kunyura mu cyuma gisaka cyo muri KCM kubera impamvu avuga ko ari iz’uburwayi, ahitamo ko baganirira muri imwe muri restaurant zo muri Down Town.

Yavuze ko kuva mu 2007 yahihibikanaga akora ubushakashatsi bwo gutegura kujyana mu rukiko Musenyeri Ntihinyurwa, byaje gutuma ahagarika akazi kose [ntikatangajwe ako ariko] mu gutegura urwo rubanza.

Ati “Akazi kashoboraga kumbere imbogamizi mu bushakashasti bwanjye ku buryo nashobora kutagera ku bintu bikomeye byambashishije kurega urwego rukomeye nka Kiliziya Gatolika.”

Avuga ko muri ubwo bushakashatsi bwe yashyizemo amafaranga abarirwa muri miliyoni 50, amwe ayakuye ku murage yagurishije ariko ngo ukuri kuzajye ahabona.

Avuga ko ikirego cye gishingiye ku bushakashatsi yakoze, yasomye ibitabo 30.
Mu byo yasomye ashimangira ko nta muco uruta undi kandi ngo n’uw’Abaheburayi ntugomba kujya hejuru y’uw’abandi.

Anavuga ko yasomye byimbitse ibyerekeye amabonekerwa ya Kibeho, agashikama avuga ko Bikiramariya waboneyeke ab’i Kibeho, yagaragaye mu ishusho itari iy’umuzungu, anavuga Ikinyarwanda.

Kubw’ibyo ati “Nta kuntu bakubwira ngo umuntu wababonekeye ni Bikira Mariya, badashakiye hafi niba atari undi muntu wo mu Rwanda waba yarababonekeye.”

Manirareba avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasane Nyirarumaga yarajyaga abonekera Abanyarwanda.

Abanyarwanda ntibazi iby’urupfu rwa Nyirarumaga wapfuye nyuma y’itanga ry’ umwami Ruganzu II Ndoli yari abereye umugabekazi. Mu bitekerezo nyarwanda hari abavuga ko yaba yaragiye mu ijuru adapfuye, abandi bakavuga ko yapfuye, agahabwa nk’abandi.

Abaturanyi ba Manirareba muri Kamonyi bamuziho kuba yarahereye kera adashyigikiye iby’ukwemera kwa gikirisitu.

Uwitwa Umutoniwase Theodette, baturanye i Nyarubaka, yagize ati “Yashikamye kandi ahora yigisha ibijyanye n’imyemere gakondo nyarwanda, anashaka guca ubukirisitu.”

Mu rukiko yavuze ko ibyo ashingiraho ikirego cye birimo n’umuhanzi akaba n’umunyamateka, Kalisa Rugano. Ariko uyu we avuga ko ntaho yashingira yemeza ko uwabonekeye abanyeshuri b’i Kibeho ari Nyirarumaga mu gihe nta bimenyetso afite.

Undi mutangabuhamya Manirareba yavuze, ni Mukarutabana Marie Rose ukora mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, ariko nawe avuga ko bidatangaje ko “Bikira Mariya yaba yaravugaga Ikinyarwanda ubwo yabonekeraga abakobwa b’i Kibeho.

Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza