00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Major General Mutayoba yagizwe Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje Major General Richard Mutayoba Makanzo nka Ambasaderi mushya wa Tanzania mu Rwanda uzaba afite icyicaro i Kigali.

Makanzo yasimbuye Ernest Jumbe Mangu wari uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda guhera mu 2018.

Major General Richard Mutayoba Makanzo yahoze ari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira mu mazi.

U Rwanda nk’igihugu, rufite Tanzania nk’umuturanyi wo mu Burasirazuba bwarwo ariko by’umwihariko ibihugu byombi bifitanye amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda kuko ari inzira inyuramo ibicuruzwa birenga 70% by’ibyinjira ndetse n’ibirusohokamo. Ni mu gihe icyambu cya Tanzania cyakira 85% by’ibicuruzwa by’u Rwanda byinjira cyangwa byoherezwa.

Ibihugu byombi kandi binafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda, witezweho kuzoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ariko by’umwihariko ukazagabanya igihe cyakoreshwaga n’abacuruzi b’Abanyarwanda mu gihe bari kohereza cyangwa kuvana ibicuruzwa hanze.

Imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

Mu 2018, ni bwo ibihugu byombi byasubukuye uwo mushinga mugari wa Gari ya Moshi wari waratangiye kuganirwaho muri za 2000 ariko abari abayobozi ba Tanzania barakomeje kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Major General Richard Mutayoba Makanzo wagizwe Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, yahoze ari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira mu mazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .