Maj. Rugomwa ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Maj.Dr Rugomwa Aimable na mukuru we Nsanzimfura Mamerito bakurikiranyweho gukubita Mbarushimana Theogene bakamwica, bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo hakomeze iperereza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2016, Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, rwakatiye igifungo cy’agateganyo Maj.Dr.Rugomwa Aimable na mukuru we, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zatuma batarekurwa.

Umucamanza yibukije ko Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Maj.Dr.Rugomwa gufungwa by’agateganyo rugendeye ku mpamvu zikomeye zituma bumukurikiranaho icyaha cy’ubwicanyi, mu gihe abamwunganira bo bavugaga ko adakwiye kuba ari cyo cyaha akurikiranwaho kuko yitabaraga arwana n’umujura wari wateye urugo rwe, bityo akaba akwiye gukurikiranwaho gukubita no gukomeretsa byateye urupfu.

Kuri ibyo Me Ntagara Alain Mucyo yari yasabye ko abakiliya babo barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze, kuko ingingo ya 96 mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko ukurikiranyweho icyaha adashobora gufungwa mbere y’urubanza keretse hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha kandi icyo akurikiranyweho kikaba ari icyaha amategeko yateganyirije guhanisha igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura.

Ubusabe bwe kandi ngo bunashingira ku ngingo ya 97 muri iryo tegeko ivuga ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha atari ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha, Me Ntagara akavuga ko ibyo ubushinjacyaha bwagezeho birimo icyuho, kuko butabasha gusobanura uburyo Mbarushimana yari atumwe kuri butiki kugura inzoga ariko bakaba baramusanganye ijeke.

Me Claude Kaberuka na we yahise yunga mu rya mugenzi we, asaba ko bakurikiranwa bari hanze kuko barekuwe ntacyo babangamiraho iperereza bitewe n’aho rigeze.

Nyuma yo kwibutsa imigendekere y’urubanza mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwasanze: Kuba Maj.Dr Rugomwa yemera ko yarwanye na Mbarushimana akamukubita kugeza aho amusize ari intere;

Kuba hari abatangabuhamya bemeza ko urupfu rwa Mbarushimana rwatewe n’inkoni yakubiswe na Maj.Dr Rugomwa;

Kuba isuzuma rya muganga ryaragaragaje ko Mbarushimana yakubiswe ikintu mu mutwe ukameneka ndetse n’ubwonko bukagerwaho, Urukiko rusanga izo ari impamvu zikomeye zituma Maj.Dr.Rugomwa akekwaho icyaha cy’ubwicanyi.

Mu isuzuma ryarwo, urukiko rwasanze ibyo byose abihurizaho na mukuru we Nsanzimfura, uyu we rukaba rwanatesheje agaciro iby’uburwayi bwo mu mutwe avugwaho n’ababunganira bigashimangirwa na Maj.Dr.Rugomwa, ariko bikaba bitarigeze byemezwa na muganga ubifitiye ububasha.

Urukiko rwategetse ko bombi bafungwa by’agateganyo iminsi 30, bakaba bemerewe kujuririra icyo cyemezo mu minsi 15 kuva igihe uru rubanza rwasomewe (kuri uyu wa 14 Nzeri).

Ingingo y’140 mu gitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko kwica umuntu ubigambiriye ari icyaha cy’Ubwicanyi, gihanishwa igifungo cya burundu.

Inkuru bifitanye isano: Maj Rugomwa ukurikiranweho kwica umwana yabwiye urukiko ko ‘yarwanaga n’igisambo’ (Yavuguruwe)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza