Kwamamaza

Maj Gen Sidiki wa Minusca yarase ubunyamwuga bw’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 08:53' na IGIHE


Uwungirije Umugaba Mukuru w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), Maj Gen Sidiki D. Traore yishimiye cyane uburyo Ingabo z’u Rwanda zikora kinyamwuga mu butumwa bw’amahoro.

Ibi yabivugiye mu kigo kibamo ingabo z’u Rwanda cyitwa: Socatel M’Poko Camp, kiri mu murwa muru i Bangui, ubwo yasuraga Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 3 zikorera ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

Gen Traore mu byo yaganirije ingabo z’u Rwanda yavuze ko kuva yatangira ubutumwa bwe muri Minusca atatunguwe n’ibivugwa ko Ingabo z‘u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ari intangarugero, zifite ikinyabupfura, zikaba zinakora akazi kinyamwuga.

Yagize ati “Ntabwo natunguwe no kumva ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ari intangarugero, kubera ko ubunyamwuga bwanyu burazwi ku Isi hose ahakorerwa ubutumwa bw’amahoro muri Loni”.

Yakomeje yifuriza Ingabo z’u Rwanda gukomera ku kinyabupfura zifite no kwirinda ikintu cyose cyasiga isura mbi ibikorwa byabo nko gukora ihohotera rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose byagaragaye ko ari bimwe mu bikunze kwangiza isura y’ingabo mpuzamahanga ziba ziri mu butumwa.

Muri uru ruzinduko, Uwungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Minusca yari kumwe n’Umuhuza w’Ibikorwa byose bya Gisikare i Bangi, Brig Gen M. Zankaro hamwe n’abandi ba Ofisiye batandukanye bakorera muri Minusca.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved