Maj Gen Rutatina na Major Karamage bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukwakira 2016 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2016, yemereye Major-General Richard Rutatina na Major Issa Karamage kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ububasha bwo kwemerera abasirikare kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bufitwe na Perezida wa Repubulika, wamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye bariya basirikare bakuru babiri kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Maj Gen Richard Rutatina yemerewe ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu ngabo, J2.

Yigeze kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano n’Ubwirinzi (Secutiry & Defence).

Major-General Rutatina yemerewe kujya mu kiruhuko cy'izabukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza