Maj.Dr Rugomwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’indishyi za miliyoni zirenga 11 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Kanama 2017 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Maj.Dr.Aimable Rugomwa wahamwe n’icyaha cyo gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène agapfa, yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, igifungo cy’imyaka 10.

Maj.Dr.Aimable Rugomwa wahamwe n’icyaha cyo gukubita umwana witwa Mbarushimana Théogène bikamuviramo urupfu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2016, yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, igifungo cy’imyaka 10 ananyagwa impeta zose za Girisirikare.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Mbere aho yaba Maj.Dr Rugomwa n’abamwunganira Alain Mucyo Ntagara na Joseph Ngabonziza batagaragaye mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko Maj. Dr Rugomwa yishe Mbarushimana abishaka bityo akwiye guhanishwa ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko ahanishwa igifungo cya burundu. Ubushinjacyaha bwari bwanasabye ko atahabwa inyoroshyacyaha.

Gusa urukiko rumaze gusesengura rwasanze Rugomwa atarakoze icyaha cy’ubwicanyi rushingiye ku ‘kuba yemera ko yakubise Mbarushimana ariko akaba avuga ko yabitewe nuko yirwanagaho kuko abajura bari bamaze iminsi bamutera, akaba yarabonaga nawe yaje kumwiba, kuba muri raporo ya muganga yarakoresheje imvugo yuko yamukubise ikintu mu mutwe inshuro nyinshi’.

Rwashingiye kandi ku kuba abatangabuhamya banyuze imbere y’urukiko baravuze ko yamukubise ku buryo bubabaje kuko basanze ari mu kidendezi cy’amaraso, kuba umutangabuhamya avuga ko ku gipangu cya Rugomwa hari amaraso no kuba avuga ko Mbarushimana yari agarutse kugura ibintu aho acururiza.

Urukiko rwahinduye inyito y’icyaha kandi rushingiye ku kuba Rugomwa yaraburanye avuga ko ntaho aziranye na Mbarushimana kandi ko yakomeretse bigatuma akora ibimujemo byose, kuba abatangabuhamya bose baravuze ko Mbarushimana yapfiriye kwa muganga no kuba mu iburanisha nta cyagaragajwe cyatumye atamuhwanya ngo amwicire aho yamukubitiye.

Ibi byose byatumye urukiko rumuhamya icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu giteganywa n’ingingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, rumuhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’indishyi hamwe n’igihembo cya avoka n’ibindi byakoreshejwe bingana na 11 570 000 Frw.

Mu gusobanura uko indishyi zigabanyije, Urukiko rwavuze ko harimo miliyoni n’igice y’umubyeyi wamureraga; indi miliyoni n’igice y’uwamubyaye, abavandimwe be umwe agenerwa miliyoni imwe ubwo kuko ari barindwi zikaba zirindwi.

Harimo kandi amafaranga ibihumbi 150 yo kwishyura imodoka yatwaye umurambo ndetse n’andi ibihumbi 120 yo kwishyura isanduku yashyizwemo umurambo. Indabo zashyizwe ku mva zabariwe ibihumbi 50, ibinyobwa byanyowe mu gushyingura nabyo bibarirwa ibihumbi 50, imva ibarirwa nayo ibihumbi 50, ikiriyo nacyo kibarirwa ko hakoreshejwe ibihumbi 100. Aya yiyongeraho n’igihembo cya Avoka kingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu giteganywa mu ngingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Iyi ngingo iteganya igifungo cy’imyaka 10 kugera kuri 15 ku muntu uhamye n’iki cyaha.

Maj.Dr Rugomba utagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’uburwayi, afite iminsi 30 yo kujuririra igihano yahawe.

Ababyeyi ba Mbarushimana ntibanyuzwe

Mukakamanzi Odette umugore wa Gahutu Jean Pierre se wabo wa Mbarushimana ari naho yabaga, yabwiye itangazamakuru ko imyanzuro y’urukiko itamunyuze kuko ibimenyetso byose bigaragaza ko Maj.Dr. Rugomwa yishe Mbarushimana ku bushake.

Yagize ati “Imyanzuro urukiko rufashe njyewe ntabwo inshimishije kuko mbona Maj.Dr Rugomwa yize ubuganga yari azi ahantu yakubita agapfa, iyo aza kuba atari agamije kumwica wenda aba yaramukubise nko ku maguru wenda akaba yamuvuna ukuguru ku buryo umwana wamuvuza agakira.”

Yakomeje avuga ko kuba yaramukubise akamukomeretsa ntatabare byerekana umugambi mubisha yari afite.

Mukakamanzi yavuze ko ntacyo yatangaza ku bijyanye no gutanga ubujurire kuko atari icyemezo yafata wenyine, ahubwo ari icyemezo cy’umuryango.

Maj.Dr.Aimable Rugomwa (iburyo) yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 anamburwa impeta zose za gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza