Kwamamaza

Mageragere: Hari abagabo bahohoterwa bakaryumaho birinda guseba

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 13:24' na Ezechiel Mbananabo


Bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Kankuba mu Murenge wa Mageragere ho mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko hari abagabo bahohoterwa n’abagore babo ariko bakaruca bakarumira kugirango badaseba nymara hari inzego zitandukanye zikemura ibibazo bishingiye kuri aya makimbirane.

Umwe mu bagabo batuye mu mudugudu wa Kamukina ufite umugore n’abana bane yabwiye IGIHE ko hari abagore bajya mu kabari bagataha saa sita z’ijoro abagabo baryamye, bababaza impamvu batashye mu gicuku bakabatuka.

Yavuze ko mu minsi ishize umugore we yazindukaga agenda nk’umuntu ufite akazi, akirirwa azerera, agataha saa sita z’ijoro asanga yatetse, yagaburiye abana, ndetse yamaze no kuryama yicuye, yamubaza aho yari ari akamwuka inabi.

Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe ajya gukora ku mugore ngo bubake urugo agasimbukira hejuru agira ati “Uranshakaho iki, ibituma yibaza icyamukuye iwabo kikamuyobera, mu gihe nyamara kuri we nta kibazo baba bafitanye.”

Undi mugabo uvuga ko yatawe n’umugore mu 2014 nyuma yo kumufata yamuciye inyuma, yavuze ko hari nk’umugore utaha agategeka umugabo guhata ibirayi kandi we ntacyo ari gukora.

Abaganiriye na IGIHE batangaje ko ibi bibazo by’ihohoterwa batabigeza mu buyobozi, kugira ngo badaseba, bavuga ko kaba ari agahomamurwa kubona umugabo ajya kurega umugore ngo yamunaniye.

Umwe yagize ati “Ubu koko wajya imbere ya komanda ukamubwira ngo umugore yakunaniye cyangwa ngo yaguhohoteye? Wasuzugurwa mu bandi bagabo kandi uri umuyobozi w’urugo. Mbese waba usebye?"

Imwe mu miryango irwanya iri hohoterwa nka RWAMREC na yo yemeza ko hakigaragara abagabo bahohoterwa bakinumira, banga gusuzugurwa mu bandi, abandi bagashingira ku muco ubagira abakuru b’umuryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’abagabo uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, Munyamariza Edouard muri Mata uyu mwaka yavuze ko we asanga bamwe mu bagabo bazira igihagararo cyabo, ubukene, no gushaka abagore babakurikiyeho imitungo gusa akavuga ko bakomeza kubashishikariza kubigaragaza mu gihe bakorewe ihohoterwa.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare buherutse gushyirwa hanze ku bwiyongere bw’abaturage n’ubuzima hagati ya 2014-2015, igaragaza ko 14% by’abagore na 11% by’abagabo bafite hagati y’imyaka 15-49 mu Rwanda bahuye n’ihohoterwa ku mubiri mu mezi 12 mbere y’ubu bushakashatsi.

Abagore bagera ku 8% na 1% by’abagabo bari muri iki kigero bavuze ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibura rimwe mu mezi 12, mu gihe 22% by’abagore na 5% by’abagabo bavuze ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibura rimwe mu buzima bwabo.

Kamwe mu duce tugize Umurenge wa Mageragere(Ifoto yo mu 2013)

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved