Magendu za Rujugiro n’uburyo ari gukoresha akayabo mu bikorwa birwanya u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Rujugiro Tribert Ayabatwa ni izina rikomeje kumvikana mu matwi ya benshi nk’umuherwe wifurebye imari yashoye hirya no hino mu bucuruzi bwa magendu, abangikanya no kugura imitima ya bimwe mu bihugu byahaye icyuho ruswa.

Rujugiro w’imyaka 76 agaragazwa nk’uwakoresheje amayeri ibihumbi ahunga amategeko mu bucuruzi amazemo igihe, bwaranzwe ahanini no kunyereza imisoro, iyezandonke no kutazuyaza gukura mu nzira umuntu wese ugerageje kubangamira ibikorwa bye byo guhiga ifaranga.

Uyu mugabo wavukiye mu Rwanda ahagana mu 1941 yabaye igihe kinini nk’impunzi mu Burundi, ari naho yatangiriye magendu ze mu bucuruzi bw’itabi. Yinjiye muri ibyo bikorwa nyuma yo gusiga mu kangaratete no guhombya ikigo cy’ubwishingizi yari abereye umukozi, yatumye cyishyura akayabo biturutse ku mpanuka za baringa.

Ntabwo byatinze kuko yaje kugirwa umutoni ku bw’inyungu z’ubucuruzi bw’abasirikare n’abanyapolitiki bo ku butegetsi bwa Jean Baptiste Bagaza mu 1970 na 1980, bamwitura kurinda ubucuruzi bwe no kwiharira amasoko.

Umuco wo kudahana Rujugiro kubera uyu mubano yari afitanye n’abakomeye, watumye aba icyamamare mu bucuruzi bwa magendu, iyezandonke no kunyereza imisoro kugeza ubwo abaye umukire ukomeye.

Mu bihugu bijenjeka mu gukurikirana imikorere y’abantu niho Rujugiro aca icyanzu agashora imari, mu gihe aho bagerageza ngo buri wese abazwe ibyo akora, yiyegereza abakomeye akabamunga abaha imigabane mu bucuruzi bwe, bakamwitura kumukingira ikibaba.

Ikinyamakuru The Standard kigaragaza ko iyo nzira ariyo Rujugiro yakoresheje akigarurira ibihugu bitandukanye akabyishyura amafaranga, kuko iyi mikorere itashobokaga mu Rwanda maze akiyemeza kuruvamo.

Rujugiro yakoresheje ubu buryo nyuma yo kwitakana bya baringa politiki y’uko ibintu bikorwa mu Rwanda, kuko imikorere y’igihugu idashobora kugurwa n’umuntu runaka, ikindi ngo abakuru mu ngabo na politiki bashyize hamwe kandi baragenzurwa.

Ubwo yatabwaga muri yombi i Londres mu 2008 hagendewe ku mpapuro zatanzwe n’umushinjacyaha wo muri Afurika y’Epfo amushinja kunyereza imisoro binyuze mu bucuruzi bwa magendu bw’itabi, Rujugiro muri we yumvaga ko mu buryo bworoshye u Rwanda ruhita ruzamura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi kubera ko u Bwongereza bugerageje gufata umuherwe.

Ubwishongozi bwo kwiyumvisha ko ibyaha by’umuntu ku giti cye byaba umutwaro wa Leta, ngo nibwo bwatumye acika mu gihugu cye cy’amavuko kubera iyi mitekerereze y’ubwana yo kuvuga ngo “ntiwandwaniriye, reka noneho njye nkurwanye.”

Mu buryo bwo kwihimura bwa nyirarureshwa, Rujugiro ngo yihuje n’abahunze igihugu kubera ibyaha bahamijwe n’inkiko nka Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bahoze mu gisirikare cya RDF, bashinga umutwe w’iterabwoba, RNC.

Rujugiro witeraga amajeke yibwira ko amafaranga ye ashobora kugura byose, yitwaje imari ye atera inkunga umugambi wo kwihimura, yishyura akayabo abantu ngo baharabike isura y’u Rwanda, atanga imigabane y’ubuntu mu bigo bye ngo agirirwe icyizere n’abantu batandukanye mu karere, ndetse yishyura ibigo bimenyekanisha ibikorwa ngo byandike inkuru zisebya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urugero ni nk’aho muri Nzeri 2017 yishyuye $440 000 mu kigo Podesta Group Inc. gikorera i Washington, gikora ubuvugizi mu guhuza inzego zitandukanye muri Amerika ngo binyuze muri David Himbara utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda babone umwanya wo kubusebya mu nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’uko bumviswe muri iyo nteko, bagerageje no kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada ariko ntibyabakundira kuko Abanyarwanda baba muri iki gihugu batambamiye uwo mugambi mubisha wo guharabika urwa Gasabo.

Rujugiro unafite ibikorwa mu bihugu byo mu Karere azwi mu bikorwa bigamije gutiza umurindi abashaka kurwanya Leta y’u Rwanda. I Bujumbura yahaye ubutegetsi impano z’imigabane mu bucuruzi bwe bw’itabi n’isima kugira ngo ibikorwa bye byo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibe mu mudendezo.

Yateye inkunga ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi mu gihe cy’amatora aheruka yanateje imvururu za politiki mu myaka ibiri ishize, aho yatanze amafaranga n’imodoka 40 zo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Muri Kampala ho abaturage benshi bamenye Rujugiro ubwo ikinyamakuru cyo muri Uganda cyatangazaga ko yasinye amasezerano y’ubucuruzi na murumuna wa Museveni, Gen. Saleh Akandwanaho, abarirwa muri miliyoni z’amadolari.

Muri ayo masezerano, Gen. Saleh yahawe imigabane mu ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ingana na 15%, na we amwemerera kurinda imari ye muri icyo gihugu no mu Karere.

Bivugwa ko iyo Rujugiro ari muri Kampala arindwa kurusha abajenerali ba Uganda ndetse n’abahungu be bakarindwa gutyo. Iki ni imwe mu mpamvu muzi igaragaza uko inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zabaye inzira yo gushaka abayoboke ba RNC muri Uganda.

‘Zahabu nshya’

Muri Afurika y’Epfo, igitabo cy’umunyamakuru ucukumbura, Jacques Pauw, yise “The President’s Keepers: Those Keeping Zuma in power and Out of Prison”, kivuga ku batuma Perezida Zuma atava ku butegetsi ntanafungwe nyamara ahora ashinjwa ibyaha birimo ruswa ku ka rubanda, gihishura byinshi ku bikorwa bya Rujugiro.

Pauw ashyira Rujugiro mu rusange rw’“abicanyi, abacuruzi b’intwaro n’amabandi ruharwa”, yatumye Afurika y’Epfo iba mu “bihugu bitanu ku Isi bifite ibibazo bikomeye mu bucuruzi bw’itabi butemewe”.

Iyi magendu y’itabi ricuruzwa na Rujugiro igereranywa na zahabu nshya ikomeje kuzamura inyungu ku 1000% y’ubu bucuruzi bumaze kuba ihuriro ry’abanyabyaha.

Muri iki gitabo avuga ko ingaruka z’iyo magendu ari uruhuri, kuko uretse gusubiza inyuma igihugu mu bijyanye n’imisoro harimo no kuba indiri y’ibyaha nk’iyezandonke, magendu, no gutiza umurindi ubucuruzi bw’abantu n’ubw’ibiyobyabwenge.

Mu gitabo cye Pauw yakomeje agira ati “Magendu mu itabi ihombya guverinoma miliyari eshatu z’ama-rand kubera kunyereza imisoro, iyezandonke na ruswa.”

Mu iperereza ryakorwaga kuri magendu y’iyo “zahabu yirabura”yari ikomeje guha isura mbi Afurika y’Epfo, Rujugiro yisanze afatiwe i Londres ku busabe bw’Ubushinjacyaha muri Afurika y’Epfo.

Mu 2007, Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro muri iki gihugu cyahagaritse ibikorwa by’uruganda rw’itabi rwa Rujugiro muri Wilsonia kubera magendu ya miliyoni 7.4 z’amadolari. Yaregwaga n’ibirego 25 byo kutishyura imisoro, 25 byo kohereza hanze ibicuruzwa bitanyuze muri za gasutamo, bitandatu birebana no kutishyura umusoro ku nyungu na kimwe cyo gukora ubucuruzi hadakurikijwe amategeko.

Muri Nigeria Rujugiro yatetseyo imitwe

Muri iki gihugu na ho Rujugiro yanyereje amafaranga menshi hagendewe ku mahirwe ubuyobozi bwamuhaye ngo ikigo cye Leaf Tobacco Company gikurirweho 60% by’imisoro mu kwinjizayo amasegereti n’ibindi bikoresho nkenerwa kugira ngo ahatangize uruganda, mu gihe cy’imyaka itatu.

Mu buryo bufifitse, hashize imyaka itandatu, ikigo cye cyari kitaratangira gukorera amatabi muri Nigeria ariko kikigendera kuri ya mahirwe cyahawe.

Uwo niwe mugabo ukomeje kuba inyuma y’imigambi igamije kwangisha amahanga u Rwanda, ruharwa mu kwigwizaho imitungo mu manyanga, wibwira ko amafaranga ye ashobora kugera aho ahindura n’ubutegetsi.

Imigambi ya Rujugiro igamije guharabika no kwigwizaho imbaraga zamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda isa n’iyagonze urukuta ku buryo ishobora kuzahera mu ndoto ubuziraherezo.

Rujugiro aheruka no gukurikiranwaho kunyereza imisoro mu Rwanda, kugeza ubwo inyubako ya UTC yari afitemo imigabane 97% yagurishijwe mu cyamunara kuri miliyari esheshatu, miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rujugiro ufite ibikorwa mu bihugu byo mu Karere azwi mu bikorwa bigamije gutiza umurindi abashaka kurwanya Leta y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza