’Made in Rwanda’ igiye guharirwa nibura 65 % by’amasoko ya leta

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko hari gukorwa impinduka zigamije kuzamura urwego rw’inganda, kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho guhabwa umwihariko mu masoko ya leta, kurusha ibiva hanze.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya leta, urimo ingingo ziha amahirwe yihariye ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byaba bikozwe n’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahafite inganda.

Hagendewe ku itegeko ryari risanzweho, ibikorerwa mu Rwanda bihabwa amahirwe mu masoko ya leta, aho biba bifite inyongera ya 10% y’amahirwe mu ipiganwa.

Ni ukuvuga ngo ukorera mu gihugu ashobora kurenzaho nka 9% ku giciro cye kandi akaba ariwe utsindira isoko kubera ko afite rya 10% ry’inyongera y’amahirwe kuko akorera mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Minisitiri Munyeshaka yavuze ko itegeko rishya rirarushaho gutanga amahirwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ugereranyije n’iby’ahandi.

Yakomeje agira ati “Twarivuguruye kugira ngo turusheho guha amahirwe ibicuruzwa byacu bikorerwa mu gihugu. Twabiteganyije mu nzego ebyiri z’ingenzi. Ku bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu, kimwe n’ibikorerwa mu nganda z’abanyamahanga ziri mu gihugu.”

“Mu kuvugurura itegeko, ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA), twifuzaga kubaka uburyo bwo gukurikirana ngo turebe ko nibura 65 ku ijana by’amasoko ya leta yagenerwa ibikorerwa imbere mu gihugu. Igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.”

Minisitiri Munyeshyaka yanakuyeho impungenge ku buziranenge bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bizagenda bihabwa umwihariko usesuye, ngo hato bitazahabwa isoko bidashobora gukoreshwa mu buryo burambye.

Yakomeje agira ati “Ako ni n’akazi gasigaye ku bakorera ibicuruzwa mu gihugu ngo bazamure urwego rw’ibyo bakora. Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) nacyo kizabafasha mu gukemura ibibazo by’ubuziranenge, ikoranabuhanga rikenewe n’uburyo bwo gupfunyika.’

Iryo tegeko ngo rizakora mu gihe ibicuruzwa bihanganira isoko bizaba binganya ubwiza, habone kubaho igicuruzwa gihabwa umwihariko. Ati “Ntabwo hazigera habaho kwirengagiza ubuziranenge bw’igicuruzwa.”

Ibiciro by’amashanyarazi bigeye kongera kuvugururwa

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko ukuboneka kw’amashanyarazi n’igiciro cyayo bikunze kugaragazwa nk’imwe mu mbogamizi ku nganda zo mu gihugu biri kuvugutirwa umuti.

Yagize ati “Turi muri gahunda yo kureba uko hajyaho ibiciro bishya ku mashanyarazi mu nganda. Hari no gushakwa uburyo bwafasha Ikigo Gishinzwe Ingufu kumenyesha abafatabuguzi mbere y’igihe amashanyarazi agiye kubura, kugira ngo bafate ingamba kubyo bari gukora.”

“Hari kuganirwa ku biciro by’amashanyarazi ku nganda, ku buryo muri Mutarama umwaka utaha tuzaba twabonye ibitekerezo bya nyuma twashingiraho. Nasaba abacuruzi kuba bihanganye. Guverinoma izi neza iki kibazo kandi iri kugikurikirana.”

Ugendeye ku biciro bisanzwe by’amashanyarazi, inganda nini zishyura 83 Frw kuri kilowatt, abafite inganda ziciriritse bakishyura 90 Frw kuri kilowatt, mu gihe abafite inganda nto bishyura 126 Frw kuri kilowatt.

Munyeshyaka yanavuze ko inganda zifite ibibazo ku kubona ibyo zikoresha zivanamo ibindi bicuruzwa rimwe na rimwe n’umusaruro wazo ntube mwiza, biterwa no kutabona ibyo zikoresha mu buryo buhoraho, nko mu nganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Usanga ngo koperative zakabaye zitanga ibyo bikoreshwa mu nganda nazo zifitemo ibibazo. Yavuze ko nka guverinoma bifuza gufasha mu kunoza imikorere za koperative, kuko hari ibibazo by’imiyoborere bigira ingaruka ku rwego rwose muri rusange.

Urwego rw’ibikorerwa mu Rwanda rukomeje kuzamuka ari nako rugabanya icyuho cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, kuko nko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, cyagabanyutseho 25%.

Uruganda rwa Strawtec rukorera mu Rwanda ibikoresho by'ubwubatsi
Inganda zikora imyenda ni zimwe mu zimaze kuzamura urwego rw'imikorere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza