Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo Gaël Faye yamurikiyemo ibigize igitabo ‘Petit Pays’

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Gashyantare 2017 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu magana y’abantu bitabiriye igitaramo umuhanzi Nyarwanda akaba n’umwanditsi, Gaël Faye, yamurikiyemo ibihangano bigize igitabo cye cyanditse amateka Petit Pays (Igihugu gito).

Ahagana saa 19:35 nibwo Madamu Jeannette Kagame witangarije ko akunda iki gitabo na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, basesekaye mu cyumba cy’isomero ry’igihugu riherereye ku Kacyiru, bitabira igitaramo cyarimo abantu b’ingeri zitandukanye.

Iki gitaramo cyiswe umugoroba w’ubusizi n’umuziki cyanitabiriwe n’umukobwa w’Umukuru w’Igihugu, Ange Kagame n’abandi.

Ku isaha ya saa 19:43 nibwo Gaël Faye ari kumwe n’umuhanzi Samuel Kamanzi uririmba anacuranga gitari, batangiye gusoma inkuru igize igitabo ‘Petit Pays’, kivuga ku buzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’umufaransa wakoreraga i Burundi.

Yakoze ku mitima ya benshi ubwo yageraga mu bice by’aho uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima bumeze muri icyo gihe, cyane cyane aho ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi, kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu n’uburyo politiki zo mu karere zishe indoto ze.

Gaël mu gitabo cye abara inkuru y’ubuzima nyuma yo guhungishirizwa i Burayi, ari nabwo yaje kubona ko kuvuka ku babyeyi badahuje bigoye, kuko haba i Burundi haba no mu Burayi, hose yafatwaga nk’umunyamahanga.

Uko guhora mu rungabangabo byamuteye kwiyemeza kugaruka muri Afurika kuko ariho byibuze yumvaga ari iwabo. Iki gitabo kandi kigaruka ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho.

Kuwa 1 Nzeri 2016 igitabo Petit Pays cyahawe igihembo gikomeye cyagenewe n’isomero rikomeye rya Fnac rinacuruza ibitabo kuri internet, Gaël Faye akaba yarahembwe nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman.

Gaël Faye yatangaje ko hagati y’uyu mwaka wa 2017 kugeza 2018 kizaba kimaze gushyirwa mu ndimi 28 z’ivugwa ku Isi zirimo Ikinyarwanda, Ikirundi, Igifaransa, Icyarabu, Igishinwa, n’izindi.

Carole Karemera wayoboye iki gikorwa yabajije Gaël Faye, icyamushimishije kuri iki gitabo, ubuzima bwe nyuma yo kugishyira hanze kigakundwa n’indi mishinga afite imbere.

Yagize ati “Mbere na mbere nishimiye kubona abantu benshi baje kunshyigikira. Byaranshimishije cyane, byamfunguriye imiryango myinshi kandi nishimira ko umurongo u Rwanda rufite ubungubu udashyira imbere amacakubiri.”

Yakomeje ashimira cyane Diogene Ntarindwa uzwi nka "Atome" uburyo ibyo yababwiriye mu Bufaransa byabaye intandaro yo kwandika igitabo ’Petit Pays’.

Ku bijyanye no gukinwamo filimi yasobanuye ko hari itsinda ryo mu Bufaransa ribiteganya.

Nyuma y’igitaramo, Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter, yashimiye Gaël agira ati “Wakoze cyane Gaël Faye kubwa Petit Pays, ni icyubahiro gikomeye ku mateka yacu kandi ni ingufu ku baturage bacu.”

Kuwa 1 Nzeri 2016 igitabo Petit Pays cyahawe igihembo gikomeye cyagenewe n’isomero rikomeye rya Fnac rinacuruza ibitabo kuri internet, Gaël Faye akaba yarahembwe nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman.

Madamu Jeannette Kagame nawe yashimishijwe n'igitaramo Gaël Faye, Petit Pays
Carole Karemera (iburyo) aganira na Gaël Faye ku gitabo ‘Petit Pays’
Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye igitaramo Gaël Faye yamurikiyemo ibigize igitabo ‘Petit Pays’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza