Madamu Jeannette Kagame yijeje urubyiruko ubufasha mu kubaka amateka mashya

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 27 Ukwakira 2018 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko Ndi Umunyarwanda ari inkingi yo kubaka amahoro mu muryango Nyarwanda, ashimangira ko abanyarwanda bakwiye gusigasira amateka yabo kandi bakayatoza n’abakibyiruka.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club Intwararumuri, yagarutse kuri ubu butumwa kuri uyu wa Gatanu mu ihuriro rya 11 ry’uyu muryango, muri Intare Conference Arena.

Yabwiye abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu kugeza ku b’uturere n’Imiryango itari iya leta bitabiriye iri huriro, ko urugendo rw’Abanyarwanda rwa nyuma ya Jenoside rwabasabye kugendera hamwe, batirengagije ibikomere biterwa n’amateka yabo.

Ati “Iyo tuza kugenda buri wese ukwe, tuba dufite ibice birenga uko tungana! Amahitamo yacu rero niyo yatumye dushobora kwicarana uyu munsi, tugaha umurongo igihugu cyacu, tukarebana mu maso tutishishanya, tukubura amaso twemye tukareba umugabane wacu n’Isi muri rusange.”

Yagarutse cyane ku rubyiruko, avuga ko abantu bakuru bagomba gukira ibikomere baterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, bakabona gufasha abakibyiruko gukira. Iyo bitabaye gutyo ngo habaho guhererekanya ibikomere.

Yavuze ko u Rwanda rushyiraho Politiki nziza kandi abayobozi bakita ku kuyitoza ababyiruka, ariko ko imwe mu nzira “izafasha kubigeraho ni uguharanira gusigasira amateka yacu, tukayakomeraho, tukayatoza n’abakiri bato, nabo bakazayahererekanya n’abazabakomokaho.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari ibintu byinshi urubyiruko rwarebesheje amaso y’abana ubu bibaremereye, hakaba n’ibyo batabonye ariko bibabera umuzigo.

Ati “Bana bacu, mwese mukeneye kwitabwaho, buri wese agaherekezwa mu ntambwe ye agezeho.Turabibijeje! Twebwe nk’abakuru tuzabaherekeza mu nyota n’umuhate mufite wo gushakira umuti ibibazo twibaza, n’icyo dukora ngo ntibizongere.”

Yabwiye urubyiruko ko nta gihemu rufitiye igihugu, ndetse ko uwashaka kururebera muri iyo shusho adakwiye guhabwa umwanya.

Ati “Mukoreshe amahirwe twahawe n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, murushaho gushakisha icyazana amahoro arambye. Uko ni ko gukira nyako. Iryo naryo ni ishami rya Ndi Umunyarwanda.”

Muri iri huriro hatanzwe ibiganiro bitandukanye birimo icyagarutse kuri “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko” n’icyagarutse ku ntero igira iti “Tubyirukira aho mwaturaze, uko twahasanze.”

Urubyiruko rwagaragaje uburyo rwakomeretse kubera amateka, ariko rukaza kwigibotora iyo ngoyi.

Iréné Mizero ufite se wakatiwe igifungo cya burundu naho nyina agakatirwa icy’imyaka 30 kubera ibyaha bya Jenoside, yagaragaje uko yababajwe no kuba ababyeyi be barishe abo bayoboraga kuko se yari yungirije Burugumesitiri.

Mu 1994 yahungiye muri Congo ariko aho ahungukiye, akajya yishisha Leta ariko aza gutungurwa no kurihirwa amashuri nayo ndetse abona buruse, araminuza, abona n’akazi nta vangura akorewe.

Byatumye abohoka, kuko atiyumvishaga ibyo yibwiraga. Ati “Kugira ngo leta igufungire ababyeyi, ihindukire ijye gufasha abana babo!”

Uyu umusore washinze Umuryango Mizero Care Foundation, yifuza ko muri ‘Ndi Umunyarwanda, ibyo batabwirwa n’ababyeyi babo bahajya bakabivugira.

Habonimana Charles we yiciwe abavandimwe bose muri Jenoside, arokoka yagombaga kwicwa urupfu rwihariye n’Interahamwe.

Nk’Umuyobozi w’abanyeshuri barangije Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), yavuze ko Ndi Umunyarwanda itangira atishimiye icyo yabonaga nk’imbabazi z’ikivunge. Ubu arajwe ishinga no kubona iyo gahunda igera no ku bana.

Tetero Solange wateteshejwe n’igihugu n’ababyeyi be, yari umuhanga mu ishuri ryisumbuye anahembwa ubugira kabiri nk’Inkubito y’Icyeza na Madamu Jeannette Kagame.

Ariko ubwo yigaga muri kaminuza, ari mu buyobozi bw’abanyeshuri, umwe yaje kumubwira ko mugenzi we yavuze ko ababyeyi be bishe muri Jenoside ndetse bafunze kandi atari byo. Ibyo nawe byamusigiye igikomere.

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, we avuga ko yavukiye ‘mu muryango wakoze jenoside bikitirirwa umuryango wose”, kandi bakaba badahari ngo basobanurire impamvu.

Yasabye ko abantu batazagwa “mu mutego wo kugira ngo ibintu twarabivuze, ngo amateka avugwe gake kandi hari ababyiruka batayazi.”

Yanasabye abahanga kwandika ibitabo, wenda hakabaho no gutanga umusanzu umuntu avuga ubuzima bwe.

Murenzi Tristan w’imyaka 21, ababyeyi be bari mu mahanga Jenoside iba. Ku myaka 17 yashinze umuryango Rwanda we want [u Rwanda dushaka] ashaka ko “aho Umunyarwanda ava akagera yisanga muri iki gihugu.

Yasabye ko “amateka tutayabona kuri televiziyo gusa kandi hari abayazi.”

Abandi batanze ibiganiro ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase na Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco.

Madamu Jeannette Kagame asuhuzanya n'abayobozi bakuru bitabiriye ihuriro rya Unity Club ku nshuro yaryo ya 11
Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame asuhuza abayobozi bitabiriye ihuriro. Aha yari agiye gusuhuzanya na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite , Mukabalisa Donatille
Madamu Jeannette Kagame ni we watangije Umuryango Unity Club Intwararumuri muri Gashyantare 1996
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugène ari mu bayobozi bitabiriye iri huriro
Perezida wa Sena, Makuza Bernard yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege mu ihuriro riza kwibanda ku kuganira kuri Ndi Umunyarwanda
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James (ibumoso) asuhuzanya na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse
Perezida wa Sena, Makuza Bernard (ibumoso) aganira n'Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase
Maj. Gen Murasira Albert yitabiriye ihuriro rya Unity Club ku nshuro ya mbere kuva yagirwa Minisitiri w'Ingabo, umwanya yasimbuyeho Gen Kabarebe James
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase muri Intare Arena ahabereye ihuriro rya Unity Club
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Kibezi Jeannot
Unity Club Intwararumuri ni umuryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard (ibumoso) aganira na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n’Abakozi, Depite Sheikh Musa Fazil Harerimana aganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yari afite akanyamuneza
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase asoma agatabo gakubiyemo ibyerekeye Unicty Club Intwararumuri
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine, yitabiriye ku nshuro ya mbere iri huriro nyuma yo guhabwa inshingano nshya muri Guverinoma
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase n'umugore we bitabiriye ihuriro rya Unity Club
Musenyeri Mbonyintege Smaragde mu banyamadini bitabiriye ihuriro rya Unity Club Intwararumuri
Umuryango Unity Club ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza