Madamu Jeannette Kagame yifurije isabukuru nziza Perezida Kagame wujuje imyaka 60

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 10:11
Yasuwe :
1 0

Madamu Jeannette Kagame yifurije isabukuru nziza Perezida wa Repubulika Paul Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko, amushimira uburyo ari umubyeyi n’umugabo mwiza wita ku muryango.

Ku wa 23 Ukwakira mu 1957 nibwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabonye izuba avukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, Madamu Jeannette Kagame, umaze imyaka 28 ashakanye na Perezida Kagame, yamushimiye uburyo akunda umuryango kandi akanawitaho.

Yagize ati “Nifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo wanjye. Mwarakoze kuba umubyeyi mwiza, wuje urukundo, wita ku muryango ndetse ukaba n’umufasha mwiza mu buzima bwacu bwose.”

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame kuri Twitter

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ange Ingabire Kagame umukobwa umwe mu bana ba Perezida Kagame, nawe yifurije isabukuru nziza Umukuru w’Igihugu, agaragaza ibyishimo aterwa no kuba yitiranwa na we.

Yagize ati “Ku muntu w’ingirakamaro cyane mu buzima bwanjye, Isabukuru nziza y’imyaka 60 Papa! Ni iby’agaciro kadasanzwe kwitwa izina ryawe.”

Kuwa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame i Kabgayi bitabiriye yubile y'imyaka 100 y'Ubusaseredoti mu Rwanda
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu birori byo kurahirira gukomeza kuyobora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza