Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanya-Kigali muri ‘Car Free Day’ (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ugushyingo 2018 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Bimaze kuba umuco ko icyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, ibihumbi by’abatuye Kigali no mu nkengero zayo bahurira muri siporo rusange bagakora imyitozo ngororangingo.

Ni igikorwa cyimakajwe mu b’ibyiciro byose kuva ku bana bato, urubyiruko, ababyeyi kugeza ku bayobozi bakuru b’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ku wa 4 Ugushyingo, Madamu Jeannette Kagame yongeye kwifatanya n’abaturage muri ‘Car Free Day’, bakorana siporo.

Yaherukaga kuyitabira ku wa 15 Nyakanga 2018, ari kumwe n’abanyamuryango ba Imbuto Foundation.

Uyu munsi yari ari kumwe n’ abanyamuryango ba Imbuto Foundation, n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance; uw’Ubuzima, Dr Gashumba Diane; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal n’abandi.

Perezida Paul Kagame ku wa 21 Ukwakira 2018 na we yaherukaga kwitabira siporo rusange aho yatanze ubutumwa ko kugorora ingingo bikwiye kuba umuco n’isoko y’iterambere ry’igihugu.

Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016, abayitabira baturuka mu mihanda yose ya Kigali bagana ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ku Kimihurura aho bahurira n’umutoza Mukasa Nelson ubafasha gukora imyitozo.

Car Free Day ifasha Abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza, inaberamo ibikorwa bitandukanye nko gusuzumwa no kugirwa inama ku ndwara zitandura.

Car Free day yatangiriye i Kigali, imaze gusakara mu bice by’igihugu birimo ku isonga Intara y’Amajyaruguru yayitangije ku wa 21 Ukwakira 2017.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange imaze kwinjira mu buzima bw'Abanya-Kigali
Iyi siporo yitabirwa n'ab'ingeri zose
Madamu Jeannette Kagame muri siporo
Siporo rusange imaze guhindura ubuzima bwa benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza