Madamu Jeannette Kagame yeretse amahanga intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 07:09
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibihugu byinshi biri guhura n’ibibazo bisa n’ibyo u Rwanda rwaciyemo mu myaka ishize, ariko afatiye kuri ayo mateka, bikwiye ko abaturage babyo barushaho gushyira hamwe mu gushaka ibisubizo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’iminsi ibiri ya Global Citizen Forum iri kubera muri Sveti Stefan muri Montenegro, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Dusko Markovic.

Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro kigaruka ku bumwe n’ubwuyinge ashingiye ku nzira u Rwanda rwaciyemo, avuga ko iyi nama igaragaza imbaraga z’abantu bifuza gukorera hamwe, aho buri muntu cyangwa buri gihugu basangiza abandi ubumenyi hagamijwe kubaka ubuzima bwiza.

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda, uburyo urwango n’ivangura byabibwe mu bantu bikageza igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo politiki mbi y’amacakubiri yari imaze kwinjira mu buzima bw’Abanyarwanda.

Ni amahano yahitanye abasaga miliyoni imwe, abagore ibihumbi n’amagana bafatwa ku ngufu bamwe banduzwa virusi itera Sida, abagera ku 50 000 bagirwa abapfakazi, hasigara n’imfubyi zirenga 75 000.

Yavuze ko ibikomere byo ku mubiri bigenda byomorwa, ariko ibyo mu bitekerezo n’ubu byo bikivurwa.

Yakomeje agira ati “Iyo minsi ijana y’umwijima yagaragaje ugutsindwa k’ubuvandimwe abatuye Isi basangiye n’imiyoborere myiza ikenewe. Uko abantu bacu batereranwaga nubwo hari ibimenyetso bitabarika ko Jenoside yari iri gukorwa, ariko twabonye abari mu butumwa bw’amahoro bavanamo akabo karenge ndetse batwara n’inyamaswa bari boroye aho kuba abasivili b’inzirakarengane.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abari muri iyo nama ko Jenoside imaze guhagarikwa kuwa 4 Nyakanga, guverinoma nshya yari ifite akazi katoroshye ko gufasha igihugu kurenga amateka mabi hagamijwe kubaka igihugu cyihesha agaciro, Abanyarwanda bose bumva ko ahazaza hari mu maboko yabo.

Yavuze ko byabaye ngombwa ko u Rwanda rukora amahitamo atatu ariyo kuguma hamwe, kwemera ko ibigomba gukorwa byose bizakorwa n’Abanyarwanda ubwabo no kureba kure.

Yakomeje agira ati “Twabonaga uburezi nk’ikintu cy’ingenzi mu guteza imbere abaturage, dushyira imbaraga mu kuzamura umubare w’amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, kugira ngo tubashe kwihutisha impinduka mu bukungu n’imibereho myiza biteganywa muri gahunda zacu z’iterambere.”

Mu gihe mbere ya Jenoside mu Rwanda harangije abanyeshuri 2500 muri kaminuza, nyuma yayo umubare warazamutse cyane ugera hafi ku 100 000.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko muri iki gihe u Rwanda ruhanze amaso kwagurirana amarembo n’ibindi bihugu bya Afurika, hagamijwe koroshya ingendo bijyana no korohereza abantu kugera mu Rwanda no kuhashora imari.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi Abanyafurika baza mu Rwanda babona visa iyo bageze aho binjirira mu gihugu, mu gihe abatari abanyafurika bayibona byoroshye binyuze muri serivisi z’ikoranabuhanga, hanagendewe ku masezerano ibihugu byabo byagiye bigirana n’u Rwanda.”

Yanakomoje kuri gahunda u Rwanda rwashyizemo imbaraga zo kwakira abanyarwanda bose bari baragiye bahunga igihugu mu bihe bya Jenoside. Ni mu gihe u Rwanda ruri kwitegura ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi mu mpera za Ukuboza 2017.

Yanavuze ko rwumva neza ko hari inyungu ifatika rushobora kubona rukoranye n’abandi, ari nayo mpamvu rwemeye ko umuntu ashobora gutunga ubwenegihugu bubiri ari nayo mpamvu rusaba ko bidakwiye ko umunyafurika ajya mu gihugu cy’uyu mugabane ngo yake visa ahubwo bikwiye ko horoshywa urujya n’uruza rw’abantu.

Yavuze ko ahahise h’u Rwanda hatumye rufungura amaso ku buryo rufata ibibazo byugarije Isi, atanga urugero kuba rwakira impunzi ibihumbi ndetse rwohereza ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro, ku buryo ari urwa gatanu ku Isi n’urwa kabiri muri Afurika.

Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge

Madamu Jeannette Kagame yanakomoje ku rugendo rw’u Rwanda mu bumwe n’ubwiyunge, aho nyuma ya Jenoside rwari rufite imanza ibihumbi zagombaga gucibwa.

Yakomeje agira ati “Iyo myaka yanajyanye n’ivanwaho ry’igihano cy’urupfu n’ikoreshwa ry’inkiko gakondo “Gacaca” mu kwihutisha imanza no guca umuco wo kudahana no gufasha mu kunga Abanyarwanda. Imanza zigera kuri miliyoni ebyiri zaciwe mu nkiko Gacaca zasojwe mu 2014.”

Ni naho hajemo gahunda ya Ndi Umunyarwanda yasabaga Abanyarwanda bose kureba ku mateka y’ahahise, bagahitamo guha umwanya ibibahuriza hamwe nk’abasangiye igihugu.

Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byabaye n’ahandi mu bihe bitandukanaye kugeza n’ubu, yongeye ho ko abaturage nibabasha kumva ko ari bamwe aribwo ibihugu bizabasha kwiteza imbere, asaba ko birenga imipaka y’amacakubiri, abaturage bakunga ubumwe ndetse abayobozi bakuzuza inshingano zabo.

Mu bandi batanze ikiganiro kuri uyu wa Kane kandi harimo umuhanzi Akon wasangije amahanga umushinga we wa Akon Lighting Africa.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Global Citizen Forum i Montenegro
Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro kigaruka ku bumwe n’ubwuyinge ashingiye ku nzira u Rwanda rwaciyemo
Minisitiri w’Intebe wa Montenegro,Dusko Markovic, ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera ahitwa Sveti Stefan muri Montenegro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza