Madamu Jeannette Kagame yatashye inzu y’amasaziro y’Intwaza mu Bugesera yatwaye miliyari 2 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yatashye inzu y’amasaziro yagenewe gutuzwamo ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe izina ry’Intwaza, yubatse mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashimangira ko iyi gahunda ari imwe mu nkingi zo gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda uboneye.

Iyi nzu yiswe ‘‘Impinganzima’’ yuzuye itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club. Ni muri gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.

Mu muhango wo gutaha iyi nzu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nyakanga 2018, Madamu Jeannette Kagame, yashimiye ababyeyi b’Intwaza, kuba barakomeje gutwaza, ababwira ko Abanyarwanda batewe ishema no kwitwa abana babo kandi bazakomeza kuvoma imbaraga mu kwihangana n’ubugwaneza bahorana.

Yavuze ko nubwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye, hakiri byinshi bikeneye kwitabwaho na buri wese mu mbaraga n’ubumenyi afite kugira ngo Abanyarwanda babashe kubaka u Rwanda bifuza.

Yagize ati “Dukomeze gutekereza n’ibindi bikibangamira imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange, twishakamo ibisubizo birambye. Iyi gahunda yo kuremera aba babyeyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda batishoboye, ni imwe mu nkingi zizadufasha gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda uboneye.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ishyaka badahwema kugaragaza mu kwita ku mibereho myiza y’aba babyeyi n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba gukomeza ubuvugizi bakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukangurira Abanyarwanda kubana mu bumwe n’ubwiyunge no gushishikariza abafite amakuru ku hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko iyi gahunda yo kubakira Intwaza inzu z’amasaziro yahinduye ubuzima bwabo.

Yagize ati “Kuva ibi bikorwa byo kwita ku babyeyi b’Intwaza byatangira, imibereho yabo yarushijeho kuba myiza, bagaruye icyizere cyo kubaho kandi neza.”

Yijeje ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izakomeza kwita kuri aba babyeyi mu kubavuza, kubashakira ibibatunga n’ibindi nkenerwa bya buri munsi ndetse n’abatarabona amacumbi bakayashakirwa, uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Uru rugo rw’amasaziro rugizwe n’inzu enye zizakira Intwaza 80, aho buri imwe izakira abantu 20. Rufite kandi inzu mberabyombi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300 n’inzu y’ubucuruzi n’ivuriro.

Ku ikubitiro yatujwemo Intwaza 31 zo mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba na tumwe mu turere tuyikikije two mu y’Amajyepfo.

Umwe mu bakecuru watujwe muri iyi nzu, Bagirinka Bellancile ukomoka mu Karere ka Huye, yavuze ko yari amaze imyaka umunani aba i Ntarama mu buzima bwo kwigunga, yemeza ko we na bagenzi be ubuzima bugiye guhinduka.

Yagize ati “Ubu ngubu natekaga bigashirira nibagiwe, nateruraga isafuriya nkayishyira ku ziko nkibagirwa gushyiramo amazi. Umwaka ushize naraguye njya guteka ariko u Rwanda rwacu rwiza ruramvuza, ndabashima.”

Yakomeje agira ati “Ndababwira ngo twageze mu ijuru [...], turarya tutatetse, baradukarabya, igihe cyashize ntitwari tuzi kwambara inkweto, mwatubonye se? Turi abasirimu. Ibyo kwigunga, ibyo kwiheba, reka da, ubu turaganira turakubita igitwenge ejo tuzaba dukubita umugeri tubyina.”

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hamaze kubakwa inzu nk’izi zitwa ‘‘Impinganzima’’ zigera ku 10 zatujwemo ababyeyi barenga 134, zikaba zibafasha kubungabunga ubuzima bwabo.

Madamu Jeannette Kagame mu gutaha inzu y’amasaziro y’Intwaza mu Bugesera
Urugo rw' ‘‘Impinganzima’’ mu Bugesera
Madamu Jeannette Kagame aramukanya n'Intwaza
Intwaza zashimiye Madamu Jeannette Kagame
Umuyobozi wa FARG, Ruberangeyo Théophile
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirasafari Espérance
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène
Urugo rw'Intwaza rufite inzu y'ubucuruzi

Amafoto : Moses Niyonzima na Imbuto Foundation


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza