Madamu Jeannette Kagame yasuye ikigo gifasha abana banduye Virusi itera SIDA muri Botswana

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 28 Kamena 2019 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Madamu Neo Masisi, umudamu wa Perezida wa Botswana, basuye ikigo Botswana-Balyor Children’s Clinical Centre of Excellence, gifasha abana bafite virusi itera SIDA, giherereye mu murwa mukuru Gaborone.

Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere warwo, Madamu Jeannette Kagame yasuye ikigo giha ubuvuzi n’ubundi bufasha ku abana bafite virusi itera SIDA ndetse no kwita ku babana na cancer.

Kubera ubufatanye na Guverinoma ya Botswana, iki kigo gifasha mu kuvura aba bana ku buntu, kigafasha ingimbi n’abangavu n’imiryango yabo iturutse hirya no hino muri Botswana.

Muri uru ruzinduko kandi Madamu Jeannette Kagame yagize umwanya wo kuganira n’abana baharwariye.

Botswana-Baylor Children’s Clinical Centre of Excellence ni ikigo cyashinzwe mu 2003 ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, hagati ya Guverinoma ya Botswana na Baylor College of Medicine - Baylor International Pediatric AIDS Initiative (BIPAI).

Iki kigo kiri mu bikomeye mu kwita ku bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA muri Botswana no muri Afurika y’Amajyepfo muri rusange. Icyerekezo cyacyo ni uko abana nabwo banduye virusi itera Sida, babaho igihe kirekire kandi mu buzima bwiza.

Intego z’iki kigo zihura n’ibikorwa bya Madamu Jeannette Kagame, uheruka gushimirwa uruhare rwe mu kurwanya Sida no guharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko, aho yagizwe Ambasaderi wihariye w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS).

Ni we wa mbere wahawe izi nshingano kubera uruhare rwe, aho yanagize uruhare mu itangizwa ry’Ihuriro ry’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika rirwanya Sida (OAFLA).

Nyuma yo gusura iki kigo, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Perezida Kagame, bakiriwe ku meza na Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi na Madamu we Neo Masisi.

Mdamu Jeannette Kagame yatambagijwe ndetse anerekwa mu nyandiko ibikorwa bya bya Botswana-Baylor Children's Clinical Centre of Excellence
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Neo Masisi baganira n'urubyiruko rurimo guhabwa ubuvuzi muri Botswana-Baylor Children’s Clinical Centre of Excellence
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Neo Masisi baganira n'urubyiruko
Madamu Jeannette Kagame n'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, ubwo hamurikwaga imikorere ya Botswana-Baylor Children's Clinical Centre of Excellence
Madamu Jeannette Kagame amurikirwa ibikorwa bya Botswana-Baylor Children's Clinical Centre of Excellence
Perezida Paul Kagame na Perezida Dr Mokgweetsi Masisi bahuza ibirahuri mu isangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Neo Masisi ubwo bitabiraga isangira kuri uyu wa Kane
Abashyitsi bitabiriye isangira ubwo bakirwaga na Perezida Dr Mokgweetsi Masisi na Madamu Neo Masisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza