Madamu Jeannette Kagame yasangije Liyuan uruhare rwa Imbuto Foundation mu iterambere ry’Abanyarwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 24 Nyakanga 2018 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yakiriye Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Peng Liyuan, wari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, amusangiza ibikorwa bitandukanye by’Umuryango Imbuto Foundation mu guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu rwego rw’ubuzima, uburezi, kwita ku rubyiruko no mu mishinga yo kongera ubushobozi mu birebana n’ubukungu.

Ku wa 22 Nyakanga nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi JinPing n’umugore we Peng Liyuan, bageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho bakiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Kuri uyu wa mbere Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, yakiriye Madamu Liyuan, amusobanurira ibikorwa bitandukanye by’uyu muryango, baganira ku byo bahuriyeho mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage.

Nyuma y’ibi biganiro Madamu Kagame na Liyuan usanzwe ari n’Intumwa yihariye y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu ishami riteza imbere ubumenyi n’umuco (UNESCO), mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, basuye ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls School, riherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere JinPing na Liyuan, bakiriwe ku meza na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mbere y’uko basoje uruzinduko rwabo rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo; gushyira umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa

Bahise berekeza muri Afurika y’Epfo aho bitabiriye inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa na Madamu Liyuan bagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda
Madamu Jeannette Kagame yasangije Madamu Liyuan uruhare rwa Imbuto Foundation mu iterambere ry’Abanyarwanda
Abanyeshuri bo muri FAWE Girls School bataramiye abashyitsi mu mbyino Nyarwanda
Madamu Liyuan yeretswe iterambere ry'uburezi bw'umwana w'umukobwa
Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w'uburezi Mutimura n'abandi bayobozi
Abanyeshuri ba FAWE Girls School bishimiye abashyitsi
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida Xi Jinping na Madamu Lijuan
Ku mugoroba wo kuwa Mbere Xi Jinping na Madamu Lijuan bavuye mu Rwanda berekeza muri Afurika y'Epfo
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basezeraho Xi Jinping na Liyuan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza